Yiciwe umuryango yinjira igisirikare agamije kwihorera arahinduka

Share it

Rwakayigamba Ferdinand w’i Kirehe nyuma yo kwicirwa umuryango we wose muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994yigiriye inama yo kwinjira igisirikare agamije kwihorera agezemo arahinduka.

Yiciwe umuryango yinjira igisirikare agamije kwihorera arahinduka

Yiciwe umuryango yinjira igisirikare agamije kwihorera arahinduka

Avuga ko nyuma ya Jenoside, yabayeho mu buzima bubi kuko byamugoye kwakira kubura umuryango we w’abantu bagera kuri 400 bari bamaze kwicwa muri Jenoside atekereza kwihorera.

Ati“Nagiye mu gisirikari nk’ubuhungiro nari mbonye,nari nkuze mfite imyaka 36 si nari umwana wo kujya mu gisirikari ariko nabikoze kugira ngo mbone imbunda na njye nihimure ku banyiciye”.

Akomeza agira ati“ngeze mu gisirikari nasanze ibyo natekerezaga bitandukanye kuko bampaye inyigisho ibyo kwihimura bimvamo nsubirana ubumuntu ahubwo njya gutabara abandi,nyuma urumva ko nari nkuze mu 1997nza gusezererwa nsubizwa mu buzima busanzwe.

Rwakayigamba akimara gusezererwa mu gisirikari mu kwirinda kubaho mu buzima bubi yashatse umugore kuko uwo yari afite yishwe muri Jenoside, nyuma y’umwaka uwo umugore yarapfuye ubuzima buba bubi.

Ati“Umugore akimara gupfa nasubiye mu buzima bubi urumva ko nari narapfuye mpagaze ngera aho ntungwa n’itabi n’inzoga,nyuma naje kugira amahirwe mpura n’umuryango w’abapfakazi AVEGAbaranyigisha ndongera nsubira mu buzima nanjye ntangira kuba umujyanama w’ihungabana mfasha abandi”.

Rwakayigamba mu myaka itanu yamaze nta mugore,yashatse murumuna w’umugore yari yarapfushije ubuzima buragaruka babyarana abana batanu n’uwo yasigiwe n’umugore baba batandatu.

Nyuma y’ibigeragezo yanyuzemo Rwakayigamba avuga ko afite ubuzima bwiza akaba ari umufashamyumvire.

Ati“Ubu ndi umuntu muzima nyobora Njyanama z’utugari nyobora abacitse ku icumu, mu minsi ishize nari muri komite ya AVEGA ku rwego rw’igihugu, ubu ndi umugabo utekereza neza,nsabira abasore abageni ngashyingira, inama ndazitanga ubu mfite abantu 10 mu rugo ndera haromo n’abana b’imfubyi,urugo rwanjye rumeze neza ndahinga ndorora nshobora”.

Arashima Leta ubufasha iha abacitse ku icumu rya Jenoside ati“abacitse ku icumu muri Nyarubuye ntidusabiriza,Leta yaradufashije mu buvuzi abatishoboye barafashwa,mu burezi abana bose bariga.Igihari kibabaje ni ibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Arongera ati“Turashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuba yaradushubije mu buzima busanze tukaba tumeze neza natwe dushobora kugira ijambo imbere y’abandi”.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4