Uyu mwaka Rwanda revenue irateganya kuzakira miliyari 533 zivuye mu misoro

Share it

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’ amahoro, kirateganya kwinjiza miliyari 533.8 z’ amafaranga y’urwanda zivuye mu misoro, mu mwaka 2011-2012.

Ibi byatangajwe na bwana  Ben Kagarama, komiseri mukuru wa Rwanda revenue Authority, mu nama y’ubujyanama ku misoro mu mujyi wa Kigali, yabaye tariki ya 25 Ugushyingo, 2011.

Komiseri Kagarama, avuga ko uyu mwaka iki kigo giteganya kuzamukaho miliyari 42 ku misoro cyinjije umwaka ushize, kuko hinjiye amafaranga agera kuri miliyari 491, mu gihe bari bihaye intego ya miliyari  458.

Gusa n’ ubwo imisoro yinjira ikomeje kugenda yiyongera, inzira iracyari ndetse, nk’ uko Komiseri Kagarama abivuga agira ati“inzira iracyari ndende…. Niyo mpamvu dusaba abayobozi gufata ingamba zizatuma imisoro yiyongera mu mujyi”.

Urebye uburyo intego yari yarihawe umwaka ushize yarenze, izi miliyari 533.8 rwanda revenue iteganya kubona muri uyu mwaka zishobora kurenga.

 

Jean Noel Mugabo

 

About the author

Ashley Stuart is the Editor (English) for RwandaEye. She has worked as the lead project manager for Dunkirk Business Consultancy and is an authority on Foreign Markets. She is the major contributor of English articles for RwandaEye.

More posts by | Visit the site of Ashley

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4