Uruganda rwa Maiserie Mukamira rugeze aharindimuka kubera ibibazo

Share it


Uruganda rwa Maiserie Mukamira rugeze

 

 

 

 

 

 

 

 

Uruganda rwa Maiserie Mukamira, ruherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. Ruri ku Muhanda uva Musanze werekeza Rubavu  mu isantire ya Mukamira, ku muhanda Mukamira-Ngororero.

Uru ruganda rukaba rwaranabagaho mbere y’ umwaka w’1990, Intego nyamukuru uru ruganda rwari rufite ni uguteza imbere igihingwa cy’ibigori binyuze mu kubyaza umusaruro wacyo ibindi byatanga inyungu.  Mu musaruro w’ibigori  uru ruganda rukaba rwarakoragamo ifu ya kawunga, umuceri w’ibigori »semoule »,ibisiganzwa by’ibigori bihindurwa ibiryo by’amatungo bita « son de mais », gukora ifarini ya SOSOMA ishigishwamo igikoma  ndetse rukaba rwari rufite n’umugambi wo gukora amavuta mu bigwagari »huile de tournesol ». ibyo byose byari ibicuruzwa bikazanira umutungo uruganda, Uru ruganda rwa Maiserie Mukamira rwagiye rugira amateka atari meza nko mu mwaka wa 2007 ku itariki ya 30 Ukwakira  ubwo rwagiraga ikibazo rugafunga n’umuyobozi warwo Shyirambere Jean Damascene  akagenda.

Nyuma gato mu mwaka wa 2008, uru ruganda rwongeye gufungura imiryango n’umuyobozi mushya Nduwayezu Enode, muri uwo mwaka kandi nibwo rwashyiriweho abandi bayobozi bashya nyuma y’ aho aba mbere byagaragaye ko batitwaye neza.  Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu ndetse n’inyandiko igaragaza imiterere n’imikorere yarwo, mumateka y’uru ruganda rwatangiranye ishyingu « capital » y’amafaranga 500.000.000 y’u Rwanda,  Akaba ari imigabane ya CORAR  SA, Diocese ya Ruhengeri ndetse na  ADR.

Nkuko bitangazwa nubuyobozi bw’uru ruganda, Kugeza ubu rushobora gutanga umusaruro w’ifu y’ibigori igera ku biro nibura 5000 ku munsi, ikindi ngo rutumiza umusaruro w’ibigori rutunganya ungana na 90%  mugihugu cy’ubugande kuberako mu Rwanda nta musaruro uhagije kandi mwiza  uraboneka.

Nyuma y’amateka atari meza yagiye aranga uruganda rwa Maiserie Mukamira, Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi  yasuye uru ruganda kuri uyu wa 19/12/2011, Ibibazo nk’imashini zishaje cyane n’imicungire mibi y’uru ruganda ni bimwe mubyo Ministre Habumuremyi  ubwe yiboneye ubwo yarusurage, ibi bibazo byanarugejeje habi. Hakaba hafashwe icyemezo ko za Minisiteri n’ibigo n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo zizateranira ku ruganda muri iki cyumweru tariki ya  22/12 hakaganirwa kuri ibi bibazo, hagakorwa n’igenzura ku ikoreshwa ry’umutungo warwo hanyuma abagaragayeho amakosa bagakurikiranwa.

Uru ruganda rwari rumaze igihe gito rusuwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Francois Kanimba nawe warusanganye ibi bibazo.


Tags:

 

About the author

Mr. Sina is the Managing Partner & Chief Editor of RwandaEye. After completing his post-graduation from the Faculty of Economics and Management, National University of Rwanda,he worked in various consulting capacities for equity and business firms in Kigali. A shrewd strategist, he is an Economic Pundit, entrepreneur and Investment Banker.

More posts by | Visit the site of Emmanuel

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4