Uruganda rwa Kinazi mu bibazo byo kubura imyumbati rutunganya kandi year mu Mayaga  

Share it
m_Uruganda rwa Kinazi mu bibazo byo kubura imyumbati rutunganya kandi year mu Mayaga

Ubwo yasuraga uru ruganda, minisitiri Kanimba yemeje ko rusigaye rufite ifu nziza ariko rukaba rutabona imyumbati ihagije yo gutunganya

Uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi mu karere ka Ruhango ruri mu bibazo byo kutabona imyumbati ihagije rutunganya kandi ruherereye mu gace keramo imyumbati myinshi, bigaterwa n’uko urwo ruganda rutanga igiciro kiri hasi cy’amafaranga y’u Rwanda 55 ku kilo mu gihe abahinzi bagurisha n’abandi bacuruzi ku mafaranga 180 ku kilo.

Uru ruganda rwari rwaragize ikibazo mu ntangiriro kuko rwakoraga ifu mu myumbati abantu batashimye ku isoko ariko ngo ubu imikorere yaravuguruwe nk’uko minisitiri Francois Kanimba ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda abivuga.

Bwana Kanimba avuga ko uru ruganda rwatangiye rufite ikibazo cyo kutagira ibikoresho bihagije, bigatuma rujyana ku isoko ifu idatunganyije neza abantu ntibayikunde. Ngo ubu ariko uruganda rwari rugeze ku kigero cyiza cyo gutanga ifu nziza, kuko abantu hirya no hino ku isi bari basigaye bayikunda cyane. Ubu ariko ngo rusigaranye ikibazo cyo kutabona umusaruro w’imyumbati uhagije kugira ngo rugeze ifu nyinshi ku bayifuza.

m_Uruganda rwa Kinazi mu bibazo byo kubura imyumbati rutunganya kandi year mu Mayaga1

Ngo imyumbati ntiyabuze, ikibazo ni ubwumvikane buke hagati y’abahinzi n’ubuyobozi bw’uruganda

Abayobora uru ruganda ariko, kimwe na minisitiri Kanimba bavuga ko ikibazo gihari atari icy’imyumbati yabuze, ahubwo ngoi uko hari ubwumvikane buke hagati y’abahinzi b’imyumbati n’uruganda, bushingiye ku giciro gito. Bavuga ko ubu uruganda rw’imyumbati rugenera umuhinzi amafaranga y’u Rwanda 55 kuri kilogarama imwe y’imyumbati, mu gihe umuhinzi we yibura byibura amafaranga 100.

Uku kutishimira igiciro cy’imyumbati ngo bituma abahinzi bahitamo kwitunganyiriza imyumbati bakayinika, bakayigurisha abacuruzi igihe yumye. Sibomana Emmanuel, umwe mu bahinga imyumbati mu gace k’Amayaga, agira ati “Erega natwe abaturage tuzi kubara tukareba aho dufite inyungu. Nonese ko bashaka kuduha amafaranga 55 ku kilo kimwe, twe twakwiyinikira bakaduha 180 ku kilo, urumva tutaba duhomba?”

Abayobozi b’uruganda bo bavuga ko abaturage bakwiye kumva ko igiciro bahabwa atari gito nk’uko Ngoga Justin ushinzwe guhuza abahinzi n’uruganda abivuga. Ngo igiciro nticyiri hasi ugereranyije n’akazi kaba kagiye gukorwa.  Avuga icyo giciro nyuma yo gutunganya imyumbati ikavamo ifu usanga cyiri hejuru y’amafaranga 180 bahabwa n’abandi bacuruzi baza kuyirangura.

Akomeza avuga ko ikilo kimwe cy’ifu y’ubugari kiva mu bilo bine by’imyumbati mibisi idatonoye ikiva mu murima. Akavuga ko ubibaze neza wafata 55 bishyura ikilo cy’imyumbati ikiva mu murima idatonoye ugakuba kane ugasanga ubwo ikilo kimwe cy’ifu cyamaze kurenga amafaranga 220.

Ibi ariko ngo bituma uru ruganda rutabona umusaru uhagije, bigatuma ndetse rudakora ku bushobozi bwose rufite 100%. Abahinzi bo baravuga ko iki giciro nikiramuka kidahindutse bazakomeza kugurisha imyumbati yabo mu bacuruzi bo hanze basanzwe babagurira.

Kuri iki kibazo minisitiri Kanimba yavuze ko igisubizo cyiri mu gusaba inganda zifite aho zihuriye n’ubuhinzi gufata iya mbere zikamanuka zikegera abahanzi, bagafatanya mu gushakira hamwe uko ibibazo nk’ibyo by’umusaruro no kuwugura byacyemuka.

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4