Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera rwasinye masezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Nyagatare

Share it

Mu nama nyunguranabitekerezo y’abagize urugaga nyarwanda rw’abikorera, abacuruzi ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, tariki ya 21 Ugushyingo, 2011 basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyagatare mu rwego rwo gukomeza  guteza imbere aka karere.

Muri iyi nama Umukuru w’urugaga nyarwanda rw’abikorera yavuze ko intego nyamukuru y’iyi yabahuje, yari ukumvikana ku gihe kirambye cy’amasezerano y’ubufatanye hagati y’urugaga na leta,mubyo baganiriyeho harimo uburyo bwo kugaragaza ubwisanzure n’umutekano mu bikorwa by’abikorera. Yashimangiye ko Guverinoma ari inkingi y’ibikorwa byose by’iterambere kandi ntacyo yageraho idakoranye n’abikorera, niyo mpamvu ngo bafite ubushake bwo gukomeza gufatanya na guverinoma muri gahunda yo guteza imbere igihugu cyacu.

Umukuru w’Urugaga rw’abikorera kandi yongeye gukangurira abacuruzi gukora bivuye inyuma hakaboneka ibicuruzwa byinshi bikorewe mu Rwanda, yanabibukije  ko baramutse babonye isoko rinini nta mpungenge bazongera kugira kuko Guverinoma ibinyujije mu Rugaga rw’Abikorera yatanze indege izajya ifasha abacuruzi b’Abanyarwanda bashaka gutwara ibicuruzwa byabo mu mubihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba na Congo Brazaville. Abasaba gukora uko bashoboye  ntibacikanwe ku isoko rihari.

Umukuru w’Akarere ka Nyagatare  yashimiye Urugaga rw’Abikorera anabizeza ubufatanye burambye no gukorana neza n’abacuruzi batuye muri aka Karere. Ngo kuko bo bafata abacuruzi n’abandi bikorera nk’abavuga rikijyana kuko Bafasha akarere mu bikorwa byinshi by’iterambere abasaba kujya buri gihe babegera igihe icyo ari cyo cyose bashaka serivise iganisha ku iterambere.

Urugaga rw’abikorera rurateganya inama nyunguranabitekerezo nk’iyi izakorwa no mu duce twose tugize Akarere ka Nyagatare, kugirango barusheho kumenyekanisha Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera kugeza ku nzego zo hasi, ngo kuko bafite gahunda yo guha ingufu serivisi y’ubucuruzi bugamije iterambera (BDS).

Niyonzima Oswald

 

About the author

Ashley Stuart is the Editor (English) for RwandaEye. She has worked as the lead project manager for Dunkirk Business Consultancy and is an authority on Foreign Markets. She is the major contributor of English articles for RwandaEye.

More posts by | Visit the site of Ashley

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4