Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bugiye kongererwa agaciro

Share it

 

Abakora ubucukuzi barasabwa kubokora neza by’umwuga

Abakora ubucukuzi barasabwa kubokora neza by’umwuga

Amabuye nka Gasegereti azongererwa agaciro ku isoko. Kuri ubu harimo gushakishwa uko azajya ashongesherezwa mu Rwanda akajyanwa ku isoko yongerewe agaciro.

Kayumba Francis ni umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi n’iyubahirizwa ry’amategeko mu kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere.

Avuga ko gahunda ya Leta y’u Rwanda kuri ubu,ari ugukora ibishoboka byose ngo habashe kugira amabuye y’agaciro atunganirizwa mu Rwanda.

Kayumba Francis avuga amwe mu mabuye agiye kuzongererwa agaciro

Kayumba Francis avuga amwe mu mabuye agiye kuzongererwa agaciro

Yagize ati “Ariko ubu icyo turimo gukora gahunda ya Leta ni uko byibuze twagerageza ku buryo twabasha kugira amabuye atunganirizwa hano mu gihugu.”

Yongeraho ati “byibuze akanasohoka ananatunganije,kuko ubundi uko bayacukura niko bayohereza. Byibuze akanasohoka yongerewe agaciro.Ntabwo yongerewe agaciro. Icyo nicyo twakwita “Value addition”.”

Akomeza avuga ko icyo Leta irimo gukora ari ukureba ko uruganda ruri Karuruma rutunganya Gasegereti byibuze yashongeshwa.

Kayumba agira  ati “noneho tukanohereza ayo mabuye twayongereye agaciro, icyo gihe hari ikintu byadufasha. Ni zimwe mu ngamba Leta irimo gukora.”

Ikindi agarukaho ni uko ngo amafaranga yishyurwaga kuri Tage n’ayahabwaga abakozi ba MINIRENA yagabanijwe igiciro cyayo.

Bikaba byarakozwe hagamijwe kugira icyo bunganira ubucukuzi ariko kandi ngo bakaba banaganira n’abakora serivise za Tage kugira ngo barebe ko hari icyo babagabanirizaho,hagamijwe kugabanya amafaranga menshi yagendagaho.

Kagofero Gaston,umuyobozi wa Hope Mining Company ikorera muri Nyabihu avuga ko Leta igenda ikora ibishoboka ngo ubucukuzi butere imbere.

Kagofero umwe mu bacukuzi

Kagofero umwe mu bacukuzi

Anashima Leta ko yabahaye impuguke “geologues” zizajya zibafasha kubigira indiri y’amabuye ari mu birombe byabo. Ibi bikazafasha mu kurushaho gukora uyu mwuga neza.

Yagize ati “baduhaye n’aba engeeners b’aba geologues bazajya badufasha bakatwigira indiri y’amabuye iri mu birombe byacu,nyuma yaho bagatanga raporo muri Minisiteri,ikaba yadufasha ikatwohereza muri cya kigo cy’imari Leta yashyizeho  kizajya cyishingira abacukuzi.”

Yongeraho iko ibi bizabafasha gucukura neza,kugira ibikoresho bihagije ndetse no gukora akazi kabo mu buryo bw’umwuga.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4