Rwanda revenue irateganya kwifashisha ikoranabuhanga mu kugenzura itangwa ry’ imisoro

Share it

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kigiye gutangiza uburyo bushya, buzakoresha akuma kazajya gatanga amakuru buri kanya uko igicuruzwa kiguzwe, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ abasoreshwa biyandikishije ku musoro ku nyongeragacori (VAT), nyamara ntibatange inyemezabuguzi z’ uwo musoro.

Ibi ni byatangajwe na Ben Kagarama komiseri mukuru wa Rwanda revenue,tariki ya 25 Ugushyingo 2011, ngo bikaba bigiye gukorwa nyuma yo kubona ko ikibazo cyo gukwepa imisoro ari kimwe mu bibazo bikomereye ikigo abereye umuyobozi.

Uyu muyobozi, kandi yanavuze ko hari n’ abasoreshwa bakoresha impapuro mpimbano, bagaragaza ko batanze imisoro. Gusa ngo ibi bibazo byose barabihagurukiye, hifashishijwe ikoranabuhanga mu kugenzura itangwa ry’ imisoro.

Kuri ubu mu Rwanda hari abasoreshwa barenga 66.000, barimo abasoreshwa banini 323, abandi bakaba bari mu rwego rw’ abasoreshwa bato ndetse n’ abaringaniye.

Ibi byanashimangiwe na bwana  Fidele Ndayisaba, umuyobozi w’ umujyi wa Kigali, avuga ko abayobozi bakwiye gufata iyambere mu gushishikariza abasoreshwa gutanga imisoro iteganyijwe.

 

Jean Noel Mugabo

 

About the author

Ashley Stuart is the Editor (English) for RwandaEye. She has worked as the lead project manager for Dunkirk Business Consultancy and is an authority on Foreign Markets. She is the major contributor of English articles for RwandaEye.

More posts by | Visit the site of Ashley

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4