Rwamagana: Hagiye kubakwa uruganda rukora impapuro mu mitumba y’insina

Share it

Rwamagana

Mu karere ka Rwamagana hagiye gutangira umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rukora impapuro mu mitumba y’insina, rukazatwara amafaranga agera kuri miliyoni 7 z’amadolari y’amanyamerika, ni ukuvuga amanyarwanda asaga miliyari 4 na miliyoni 795.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, avuga ko uru ruganda rugamije kuzajya rukora impapuro zandikwaho ndetse n’amakarito yo gupfunyikamo bikozwe mu mitumba y’insina yamaze gutemwaho ibitoki.

Bwana Uwimana avuga ko uru ruganda ruzubakwa ku bufatanye bw’Isosiyete “ERASMUS” y’Abaholande izafata imigabane ingana na 67% (amanyarwanda asaga miliyari 3 na miliyoni 212 n’ibihumbi 787) naho Abanyarwanda bagafata 33% by’uru ruganda (asaga miliyari 1na miliyoni 582 n’ibihumbi 417).

Uyu muyobozi kandi avuga ko inyigo irimo gukorwa yamaze kugaragaza ko uru ruganda ruzubakwa mu murenge wa Rubona ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera, bitewe n’uko uru ruganda rukenera amazi menshi, ku buryo ngo bishobora kugora imikorere yarwo mu gihe rwaba rwubatswe ahasanzwe hubatse izindi nganda hatari amazi ahagije.

Bwana Uwimana avuga ko uru ruganda ruzubakwa nta gisibya kuko ngo amasezerano hagati y’impande zombi yamaze gukorwa ku buryo igisigaye ari inyigo ijyanye no kubungabunga ibidukikije, bityo ngo yagaragaza ko nta ngorane rwateza, imirimo igahita itangira.

Ku ruhande rw’imigabane igurwa n’Abanyarwanda, akarere ka Rwamagana gatangaza ko yatangiye kugurwa ariko imiryango ikaba igifunguye ku bifuza kuguramo imigabane, aho umwe ugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 590 kandi ngo gushora imari muri uru ruganda ni ukwiteganyiriza, kuko rugaragaza ko ruzunguka, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana.

Uru ruganda ruteganya kuzakoresha imitumba y’insina ngo rwitezweho kuzamura umusaruro mu baturage kuko imitumba izajyanwa kuri uru ruganda ni imitumba yezeho igitoki kuko ari yo ivamo impapuro nziza. Ibi ngo bikaba inyungu yikubye kabiri ku bahinzi b’urutoki b’i Rwamagana n’abo mu tundi turere izajya igurwamo.

Umuyobozi w’aka karere avuga ko uru ruganda ruzafasha benshi gutera imbere, kuko abaturage b’aka karere bakunze guhinga urutoki, bityo ngo bikazatuma bamwe babigira umwuga uhoraho kugira ngo insina ziyongere zihaze uruganda.

Uru ruganda kandi ngo ruteganya kuzaha akazi abantu basaga 300 barimo abazarukoramo nyirizina ndetse n’abazajya batunda iyo mitumba mu mamodoka atandukanye.

Mu gihe nta gihindutse, ngo kugeza mu kwezi kwa Kamena 2015, uru ruganda ruzaba rugeze kuri 50% nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana.

Muri aka karere, hasanzwe uruganda rwenga divayi mu bitoki, bityo ngo abahinzi b’urutoki bakaba babyungukiramo cyane kuko bazajya bagurisha ibitoki ku ruganda rwa divayi naho imitumba yapfaga ubusa ikagurishwa ku ruganda rw’impapuro, byose bikabinjiriza amafaranga.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4