Rutsiro: Batangije ibihumbi 25 bacuruza icyayi n’amandazi none ubu bubatse igorofa.

Share it

Rutsiro: Batangije ibihumbi 25  bacuruza icyayi n’amandazi  none ubu bubatse igorofa.

Umugore witwa Uwimana arubatse, afite umugabo n’abana 4,atuye mu kagari ka Muyira ,mu murenge wa manihira ho mu karere ka Rutsiro atangaza ko’umugabo  we  batangiye ubucuruzi bw’icyayi n’amandazi  bashoye ibihumbi 25 ariko ubu yabashije kubaka igorofa.

Iyi gorofa igeretse rimwe iri mu isantere ya Muyira aho uyu mudamu avuga ko ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 50 ikaba yarubatswe agendeye ku mishinga imwe n’imwe yakomotse ku bucuruzi bw’icyayi n’amandazi.

Rutsiro: Batangije ibihumbi 25  bacuruza icyayi n’amandazi  none ubu bubatse igorofa.

Yagize ati” n’ubwo igorofa yacu ibarirwa agaciro ka Miliyoni 50,natangiye ncuruza icyayi nshoye ibihumbi 25  ngenda nunguka ari nako nshaka indi mishinga irimo ubuhinzi nibwo nyuma y’igihe natse inguzanyo Sacco njya mu buhinzi noneho by’umwuga ariko nacuruza na cya cyayi nzakwishyura inguzanyo nsagura n’andi ntangira kubaka iyi gorofa kuko nari mfite ikibanza”

Uwimana akomeza avuga ko umugabo we yamubaye hafi cyane kuko nawe yamufashaga muri ya mishinga yose yakoraga nko mu buhinzi aho yamufashaga kureba abakozi uko bakora ndetse bagafatanya mu kungurana ibitekerezo.

Iyi gorofa y’imiryango 7 y’ubucuruzi ngo ibasha kubinjiriza buri kwezi nibura ibihumbi 210 bakaba bafite n’ibindi bikorwa birimo imirima n’amashyamba baguze bakaba kandi banakomeje umushinga wabo wo guhinga aho bahinga ibirayi ndetse n’ibinyomoro kandi  ku buryo bwa kijyamabere.

Uyu mugore agira inama abantu kudatinya gutangiza amafaranga make kuko ngo icyangombwa ari ugushyira umutima ku kazi ako ariko kose ukora ukagakorana umurava.

Tags:

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4