Rutsiro: Bakanguriwe umuco wo kwizigamira bagura Impapuro mvunjwafaranga.

Share it

Bakanguriwe umuco wo kwizigamira bagura Impapuro mvunjwafaranga

Ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro habaye inama y’umunsi umwe tariki 19/8/2014 yahuje abahagarariye amabanki, ibigo by’imari iciriritse ndetse n’abikorera ku giti cyabo mu rwego rwo gukangurirwa kugura impapuro mvunjwafaranga zizwi ku izina rya Treasury Bonds.

Bakanguriwe umuco wo kwizigamira bagura Impapuro mvunjwafaranga2

Izi mpapuro mvunjwafaranga zashyizwe ku isoko na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gushaka amafaranga imbere mu gihugu aho guhanga amaso amahanga dore ko n’inyungu nayo isohoka mu gihugu bityo Leta ikaba ibona ko inyungu igumye mu banyarwanda byateza igihugu imbere kurushaho.

Iyo nama yayobowe na Carine Twiringiyimana waturutse mu kigo gishinzwe kureberera isoko ry’imigabane n’imari kizwi ku izina rya Capital Market Autority, aho yakanguriye abitabiriye inama kugura izo mpapuro kuko harimo inyungu.

Yagize ati” impamvu tubakangurira kugura izi mpapuro ni ukugirango namwe mwiteze imbere kuko icya mbere ari ukwizigamira, si mu rwego Leta ishaka kubacuruzamo kuko hari bamwe muri mwe muyabika kandi atunguka turagira ngo rero mugurize Leta amafaranga yungukirwa”

Uwitabiriye iyo nama witwa Niyigaba Emmanuel yavuzeko iyi gahunda iziye igihe ariko akavuga ko igihe ntarengwa ari gito ariko ngo agiye kubikangurira abo bakorana barebe ko bashyiramo imigabane.

Yagize ati” mu byukuri iyi gahunda iziye igihe ni uko ikibazo gisa naho itariki ntarengwa ari vuba ariko nka sacco Mbereye umuyobozi ndabakangurira ko twashyiramo imigabane ariko ibi biducitse ubutaha ntitwacikanwa.”

Izi mpapuro mvunjwafaranga rumwe rugura ibihumbi 100 ariko ushobora kugura nyinshi ku bwikube bw’ijana uziguze akazajya yungukirwa hagati ya 11 na 15 ku ijana mu gihe cy’umwaka zikaba zizamara imyaka 5 gusa, igihe udashoboye kuzikomeza wazishyira ku isoko uzishaka akaba yazigura ndetse kandi ushobora no kuzakiraho inguzanyo kuri Banki uzitanzeho ingwate.

Izi mpapuro zashyizwe ku isoko kuri iyi nshuro, itariki ntarengwa yo kuzigura ni ku ya 27 kanama uyu mwaka wa 2014.

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4