Rusizi:Hari abacuruzi bahombywa no kutamenya amategeko n’uburenganzira byabo

Share it



Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo (MINICOM) irasaba abacuruzi kujya bamenya amategeko y’ubucuruzi kuko byabarinda kujya bagwa mu gihombo giterwa no kutamenya ibyo umucuruzi asabwa yaba atabyubahirije agahanwa. Ibi abacuruzi bo mu karere ka Rusizi babisabwe ubwo bahuraga tariki 12/12/2011 n’umunyamategeko wa MINICOM.

Umunyamategeko wa minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Asiimwe Suzanne, asobanura ko abacuruzi bakwiye kumenya amategeko abagenga kugira ngo batazajya bagerwaho n’ibihano bitari ngombwa byabagusha mu gihombo.

Asiimwe yasobanuye ko byagaragaye ko hari abacuruzi bahomba bagaceceka ikigo gishinzwe kwishyuza imisoro ntikibemenyeshwe maze bikamuviramo ingaruka zo guhomba kuko icyo kigo kimusoresha nk’aho nta kibazo yagize. Yagize ati “Umucuruzi uhombye akabimenyekanisha asoreshwa hakurikijwe ubucuruzi aba agezeho.

Umwe mu bakora ubucuruzi mu karere ka Rusizi witwa Twagiramungu Faustin avuga ko kumenya uburenganzira n’inshingano z’umucuruzi batari babizi ku buryo bushimishije kugeza n’aho bacibwa amafaranga y’ibihano batakagombye gucibwa babaye bazi uburenganzira n’inshingano zabo.

Twagiramungu yagize ati: “Ntitwari tuzi amategeko atugenga ku buryo bufatika hari n’igihe wacibwaga ibihano ugasanga biterwa no kutamenya uburenganzira bwawe cyangwa inshingano zawe nk’umucuruzi.”

Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi ubu iri kuzenguruka mu turere dutandukanye isobanurira abacuruzi amategeko y’ubucuruzi. Iyi minisiteri ivuga ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko hari abacuruzi benshi bica amategeko bitewe no kutayamenya.


Tags:

 

About the author

Based in New York, Patrick is a Wall Street Broker and Financial Pundit. He works as a Foreign Consultant for Rwanda Eye. His insights on the current economic trends and its impact on Rwanda and Africa, makes him an invaluable asset to Rwanda Eye.

More posts by | Visit the site of Patrick

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4