RUSIZI: Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yasuye Hoteli y’inyenyeri ishanu iri kubakwa

Share it

m_Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yasuye Hoteli  y’inyenyeri ishanu iri kubakwa

Hashize imyaka igera kuri 7 mu karere ka Rusizi hari kubakwa Hoteli y’icyitegererezo y’inyenyeri 5 ariko ibikorwa by’iyo nyubako ngo byaradindiye kubera uburemere bw’iyo hoteli n’amikoro abayitangije badafite bwo kuyikomeza bonyine.

m_Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yasuye Hoteli  y’inyenyeri ishanu

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois avuga ko iyi Hoteli yagize ikibazo gikomeye cyo kubura amafaranga yo gukomeza kuyubaka kugeza aho bafashe n’imyenda mubigo by’imari bikomeye, ibyo byose ngo byatumye hakomeza kuba imbogamizi zatumye ibikorwa byo kuyubaka bihagarara.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yasuye Hoteli  y’inyenyeri ishanu iri kubakwa 2

Nyuma y’ahao Perezida wa Repuburika asuriye aka karere ka Rusizi umwaka ushize wa 2013, yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose kugirango iyo Hoteli yuzure akaba ari muri urwo rwego akarere kiyambaje abashoramari batandukanye barimo n’uturere tw’intara y’uburengerazuba kugirango bagure imigabane hagamijwe kuzuza iki gikorwa.

Ni muri urwo rwego kandi  Minisitiri w’ubucuruzi n’ingana Francois Kanimba yasuye inyubako y’iyi hoteli kugirango arebe aho igeze, akavuga ko ibikorwa biri kugenda neza ariko ngo haracyarimo ibibazo kubijyanye n’imicungire y’amafaranga, ariko kandi haracyariho icyizere cy’uko iyi hoteli izuzura mubihe bitarambiranye kubera imbaraga ziri gushyirwamo.

Iyubakwa ry’iyo hoteli ryatangijwe n’itorero rya Gatolika nyuma yaho babonaga ko akarere ka rusizi kari inyuma kandi kajyanye n’ubukerarugendo aho abashyitsi bakazagamo bakagenda bashakisha ahandi bacumbika kubera amahoteli atajyanye n’igihe , akenshi abashyitsi bakomeye byajyaga gucumbika muri pariki ya Nyungwe ahari Hoteri ijyanye nigihe.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4