Ruhango: Station nshya ntizongera gutuma abamotari babura essence

Share it

m_3a

Abamotaro ngo bahuraga n’imbogamizi zo kubura essence

 m_3b

Abamotaro ngo bahuraga n’imbogamizi zo kubura essence

Ubuyobozi bwa station ya ENES mu karere ka Ruhango iri mu mujyi rwagati, buravuga ko buje guhangana n’ikibazo cy’ibura rya Essence.

Ibi ubu buyobozi bwabitangaje kuri uyu wa Gatatutu tariki ya 17/02/2018, ubwo iyi station yafunguraga imirimo yayo muri aka karere ka Ruhango.

Uhagarariye iyi station mu karere ka Ruhango, akaba yavuze ko baje guhangana n’ikibazo cy’ibura rwa essence isanzwe igaragara muri aka karere ka Ruhango.

Akavuga ko bagiye kujya bakora amasaha 24/24, akemeza ko abakorera muri uyu mujyi ndetse n’abandi bose bafite ibinyabiziga ko batazigera babura amavuta.

Abamotari bakorera muri Ruhango, bakaba bishimira ko batazongera guhura n’ikibazo cyo kubura essence, kuko ubundi ngo muri aka karere bari bafite station imwe ya essence.

Bizimana Jean, ati “twebwe kenshi duhura n’ibibazo byo kubura essence, tukajya kuyishaka za Muhanga cyangwa I Nyanza, ubundi tugakayigura ku bantu bayifite mu mabido kandi yo nta cyizere tuba tuyifitiye”.

Aba bamotari kimwe, n’abandi bafite ibinyabiziga, bagasaba bagasaba banyiri iyi station ko bakwiye gukora ibishoboka byose ntibazigere babura essence, nk’uko byari bisanzwe.

Iyi station ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2009, ikaba ikorera mu mujyi wa wa Kigali, Bugesera, Gatsibo, mu minsi mike bakazafungura Rubavu na Musanze.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4