Rubavu: uturere twemeye gutanga amafaranga yuzuza Kivu Marina Bay Hotel

Share it
m_uturere twemeye gutanga amafaranga yuzuza Kivu Marina Bay Hotel

Bamwe mubayobozi b’uturere tw’intara y’uburengerazuba bemeye gutanga amafaranga

Ubuyobozi bw’uturere tugize intara y’uburengerazuba twiyemeje gutanga amafaranga arenga gato kuri miliyari ebyiri kugira ngo igikorwa cyo kubaka Kivu Marina Bay Hotel gishobore kurangira nyuma y’amezi ane ihagaze kubakwa kubera kubura amafaranga.

mu ntangiriro z’ukwezi k’ukwakira 2014 nibwo ubuyobozi bw’uturere tw’intara y’Iburengerazuba duhuriye muri Wespic bugomba kuba bwashyize amafaranga kuri konti ya Wespic iri muri BRD maze ibikorwa bigakomeza.

Nkurikiyinka Jean Nepo umuyobozi wungirije w’umushinga wa Wespic avuga ko inyubako yari yarahagaze kubera kubura amafaranga ariko namara kuboneka ibikorwa bizakomeza kuko ubu inyubako igeze ku nzu ya kane yubakwa.

m_uturere twemeye gutanga amafaranga yuzuza Kivu Marina Bay Hotel1

Aho inyubako za Kivu Marina bay hotel zigeze ubu

Nkurikiyinka avuga ko nubwo benshi batumva impamvu iyi Hotel yubakwa Rusizi, ngo irahacyenewe kuko hari ibikorwa by’ubukerarugendo kuko izahuza umujyi wa Bukavu na Rusizi kimwe n’intara y’uburengerazuba bitewe n’uko abacyerarugendo baza mu Rwanda baba bashaka ibintu byinshi byo gusurwa.

Ubuyobozi bw’uturere bwaherukaga gutanga amafaranga mu mwaka wa 2009, ariko kubera ikibazo cy’umugenzunzi w’imari, abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere bari barahagaritse ibikorwa byo kuyatanga bitewe n’uko ntabimenyetso byanditse bahabwa batanga k’umugenzuzi w’imari bavuga ko bari bategereje ko bahabwa izo nyandiko kugira ngo bajye bazigaragaza cyane ko n’inama njyanama z’uturere zemeje ko aya mafaranga y’uturere azajyanwa muri iryo shoramari.

Kivu Marina Bay Hotel ngo izaba ifite inyenyeri 4 ikaza ari iyambere mu karere ka Rusizi na Bukavu aho izakira abasura ikiyaga cya Kivu hamwe na pariki ya Nyungwe.

m_uturere twemeye gutanga amafaranga yuzuza Kivu Marina Bay Hotel2

Kivu Marina bay Hotel uko izaba imeze nimara kuzura

Nkuko bitangazwa na Nkurikiyinka ngo hacyenewe miliyari 3 zo gukomeza ibikorwa nubwo hari ayandi azatangwa n’abagura imigabane, nabo bazaba bamaze kugaruza ayabo nyuma y’imyaka irindwi nkuko bigaragazwa n’inyigo y’iyi Hotel.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko iyi Hotel izafasha akarere kumenyekana ndetse itange akazi katari gacye cyane kuko uretse ibyumba 76 izaba ifite ngo hari n’ubufasha bundi izajya itanga kubayisura bikazaha akazi abanyarusizi.

Kivu Marina Bay Hotel yatangiye kubakwa na Kiliziya gaturika kuva 2006 na 2007 ariko igira ubushobozi bucye biba ngombwa gufatanya na Wespic, Kiliziya gaturika ibarirwa kuba imaze kuyitangaho amafaranga agera kuri miliyari irenga naho Wespic imaze gutanga imiliyoni 400 ariko hakaba hagiye gutangwa andi arenga gato miliyari ebyiri.

Kivu Marina Bay Hotel biteganyijwe ko izaba yatangiye gukora mu mwaka wa 2016 ikazuzura itwaye akayabo ka miliyari 14 152 393 270 z’amafaranga y’u Rwanda, imigabane izatangwa ingana na 50% naho inguzanyo mu kuyubaka nayo ni 50%.

Kivu Marina bay Hotel yegereye ikiyaga cya Kivu n’ikibuga cy’indege cya Rusizi ikaba iri mu gace k’umukandara w’ikivu (Kivu Belt) ahagomba gutezwa imbere mu bucyerarugendo, kubaka hotel i Rusizi ngo bizongera urunana rw’amahotel ari Rubavu na Karongi kandi byongere aho gusurwa mu Rwanda.

 

Sylidio Sebuharara 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4