Nyaruguru: Kwitana ba mwana bitumye agakiriro kadakorerwamo

Share it
Nyaruguru: Kwitana ba mwana bitumye agakiriro kadakorerwamo

Koperative imwe rukumbi niyo ihakorera

Kwitana ba mwana hagati y’akarere ka Nyaruguru n’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi REG bitumye agakiriro kamara imyaka itatu kadakorerwamo.

Aka gakiriro kubatswe mu mwaka wa 2013, kuva icyo gihe ubu hakoreramo koperative imwe rukumbi ikora ibikoresho bibaje mu biti.

Intandaro yo kuba aka gakiriro kadakora, ngo ni ukuba umuriro w’amashanyarazi wahagejejwe ari muke, kuburyo utabasha gukoresha imashini nini.

Mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize wa 2015, uwari umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yari yatubwiye ko bavuganye na REG kugirango ihageze umuriro ihagije.

Icyo gihe, Habitegeko yavugaga ko bitarenze amezi abiri aka gakiriro kagombaga kuba katangiye gukorerwamo.

Nyamara kugeza magingo aya, muri aka gakiriro haracyakorera koperative imwe ibaza ibikoresho mu mbaho, nayo ikavuga ko kugirango ibajije imbaho biyisaba kujya kubajisha ahandi hari imashini, kuko bon go izabo zitabasha gukora kubera umuriro mukeya.

Mugabonake Jean Bosco uhagarariye iyo koperativa avuga ko koperative ifite imashini ariko yabuze icyo izikoresha.

Nyaruguru: Kwitana ba mwana bitumye agakiriro kadakorerwamo

Inyubako zirahari ariko ntizikoreshwa

Ati:”Imashini turazifite ariko twarazibitse twabuze icyo tuzimarisha kuko nta muriro uhagije ugera aha”.

Kigali Today yongeye kwegera umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyaruguru Egide Kayitasire, maze atubwira ko REG ariyo igomba kuzana imashini itanga umuriro mwinshi “triphasee”,kuko ngo ibyo akarere gasabwa byose karabikoze.

Ati:”Ikijyanye na “transformer” rwose kirareba REG. Natwe biraduhangayikishije kuba hadakora, ariko turakomeza kuvugana na REG turebe ko hari icyakorwa”.

Niyotwizera Christophe umukozi wa REG mu karere ka Nyaruguru nawe mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize yari yabwiye Kigali Today ko iki kibazo cyagombaga gukemuka mu gihe gito ariko atatangazaga.

Kuri ubu Niyotwizera avuga ko bakomeje gukurikirana iki kibazo, gusa akavuga ko hari ibyo akarere kagomba kubanza kuzuza .

Ati:”Kariya gakiriro gafata uruhare rw’akarere n’uruhare rw’ikigo cyacu.Hari amasezerano akarere kagiranye n’ikigo, hari ibyo gasabwa, ariko uruhare rwako ntiruragaragara”.

Kuba aka gakiriro kadakorerwamo uko bikwiye, bituma zimwe mu nyubako zako zaratangiye kwangirika.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4