Nyaruguru: Abikorera barahamagarirwa gushora imari mu ngomero z’amashanyarazi

Share it

Nyuma yo gusura ingomero z’amashanyarazi ziri mu karere ka Nyaruguru, ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group), ndetse na Minisiteri y’ibikorwa remezo barakangurira abikorera gushora imari mu kubaka ingomero z’amashanyarazi kuko ngo zitanga inyungu.

Muri uru rugendo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Eng Germaine Kamayirese ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu Mugiraneza Jean Bosco basuye urugomero rwa Agatobwe Mini Hydropower Plant ruri mu murenge wa Ngoma hafi y’akanyaru, rukaba ari urugomero ruto rutanga amashanyarazi angina na KW 200.

Ibikorwa by’urugomero byasuwe

Ibikorwa by’urugomero byasuwe

Basuye kandi urugomero rwa Nshili ruri mu murenge wa Busanze,rwo rukaba rwarubatswe rugomba gutanga amashanyarazi angina na KW 400, gusa ubu rukaba rudakora kuko hari amamashini yarwo yafpuye akaba ategereje gukorwa.

Banasuyeurugomerorwa Mazimeru ruherereye mu murenge wa Muganza, narwo rwubatswe rugomba kujya rutanga amashanyarazi angina na KW 500, gusa ubu rukaba ruri gutanga KW 250 kubera ikibazocy’uko amazi yagabanutse bitewe n’izuba.

Uru rugomero rwa Mazimeru ni urugomero rwubatswe n’umushinga  ADENYA ufatanyije n’umushinga w’abadage witwa GTZ.

Ibikorwa by’urugomero byasuwe

Ibikorwa by’urugomero byasuwe

Kuba uru rugomero ari urw’abikorera, abayobozi ba ADENYA bavuga ko buri kwezi binjiza miliyoni zisaga 20, bakishyura inguzanyo ya banki bafashe kandi bakanahemba abakozi babondetse n’urugomero rugakomeza gukora.

Ibikorwa by’urugomero byasuwe

Ibikorwa by’urugomero byasuwe

Aha niho umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu Mugiraneza Jean Bosco ahera asaba abashoramari gushora imari yabo mu ngomero nto muri aka karere, kuko bitanga amafaranga kandi ngo bikaba byoroshye, kuko akarere ka Nyaruguru karangwamo utugezi dushobora gufasha abantu kuhubakaingomero z’amashanyarazi.

Ati:”ikigaragara ni uko muri aka karere hashobora kuboneka ingomero nto.Icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’akarere tugashishikariza abashoramari gushora imari yabo mu bwubatsi bw’ingomero”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ingomero nto zaba izasuwe muri aka karere ndetse n’izindi ziri hiryano hino mu gihugu zigiye kwegurirwa abikorera, leta igasigarana ingomero zitanga amashanyarazi menshi gusa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Fabien Niyitegeka, nawe avuga ko akarere gashyize imbere uburyo bwo gushishikariza abashoramari kubaka ingomero z’amashanyarazi,mu rwego rwo kuzamura umubare w’abaturage bakoresha umuriro w’amashanyarazi.

Ati:”hano mu karere harimo amaziyabyara utugomero duto.Ngirango mwabonye urugomero rw’Amazi meru,ni urugomero rw’abikorera, kandi barateganya no kubaka urundi.Dukomeje gusaba abashoramari rero ngo baze bashore imari yabo mu ngomero mu karere kacu kuko byaragaraye ko bishoboka”.

Mu karere ka Nyaruguru abaturage bagera kuri 16,4 nibo bonyine bafite umuriro w’amashanyarazi, gusa ibikorwa byo kuyageza kuri benshi bashoboka bikaba bikomeza nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4