Nyanza: Hemejwe amande ya 5000 ku muntu utaraye irondo

Share it

 

Mu Karere ka Nyanza hemejwe ingano y’amande y’ibihumbi bitanu by’u Rwanda ku muturage wese wasibye kurara irondo nta mpamvu ibimubuza.

Ingano y’amande acibwa umuntu utaraye irondo yemejwe n'inama mu Karere ka Nyanza

Ingano y’amande acibwa umuntu utaraye irondo yemejwe n’inama mu Karere ka Nyanza

Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza nyuma y’aho hari ibibazo bimwe na bimwe by’umutekano muke byatezwaga no kudohoka kwa bamwe mu baturage mu bikorwa byo kwicungira umutekano barara irondo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme mu nama yari ayoboye kuri uyu wa 18 Mata 2016 yavuze ko ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ari yo mande ku muturage wese uzajya uba wasibye irondo nta mpamvu ibimubuza yabigaragarije.

Yagize ati “Ikigamijwe ntabwo ari uguca abaturage amande ngo n’uko bataraye irondo ahubwo icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bushyize imbere ni ukwimakaza umuco wo kwicungira umutekano abaturage barara irondo”.

Uyu muyobozi yavuze mu minsi ishize hari ibibazo by’ubujura bw’inka byagiye bigaragara mu mirenge yo mu karere ka Nyanza nyuma byasuzumwa bagasanga ahanini biterwa n’uko abaturage baba bataraye irondo.

Ati“Umutekano ni ikintu cy’ingenzi ni yo mpamvu kigomba gushyirwamo imbaraga abadohotse bagacibwa amande”.

Kuva aya mande y’ibihumbi bitanu yashyirwaho nk’igihano ku muturage wese wasibye kurara irondo mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza imibare yerekana ko ayo mafaranga amaze gucibwa abantu bagera kuri 3773 abenshi muri bo biganje mu Murenge wa Muyira bangana na 772 basibye irondo mu bihe bitandukanye guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza Bizimana Egide umwe mu bayobozi batangiye gushyira mu bikorwa ibi bihano avuga ko nyuma y’aho bishyizweho abaturage barushijeho kwitabira kwicungira umutekano barara irondo.

Ati“ Abaturage barushijeho gukanguka bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwicungira umutekano kuko abatabyitayeho bahwiturwa bagacibwa amande”.

Mu Karere ka Nyanza bimwe mu bibazo byaterwaga n’uko abaturage batarara irondo birimo kwibwa kw’amabendera ku biro by’Utugari, ubujura bw’inka n’ubujura buciye icyuho bwo mu ngo.

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4