Nyamasheke- Barashakisha igishushanyo cy’ubucuruzi mu karere

Share it

01

Minisiteri y’ubucuruzi ikomeje kuzenguruka mu turere twose mu rwego rwo gukora igishushanyo mbonera cy’uko ubucuruzi bwifashe mu turere twose.

Akarere kari kagezweho ni aka Nyamasheke aho buri murenge wagombaga kwerekana aho ugeze mu bikorwa by’ubucuruzi, niba hari umuhanda , ibikorwa by’ikoranabuhanga, umuriro, banki cyangwa se amasoko bafite uko angana.

Umukozi wa minisiteri y’ubucuruzi, Karangwa Cassien avuga ko  bafite inshingano yo gukora igishushanyo cy’ubucuruzi bwo mu gihugu cyose mu rwego rwo kureba icyo buri karere kafashwa  kugira ngo kagumye kagure ubucuruzi bwako gakomeze  gatere imbere.

Yagize ati “duheruka gukora ibarura nk’iri mu mwaka wa 2008,  kugeza ubu birumvikana ko hari aho twasize nta soko rihari rikaba ryarahageze, hari ahantu hari udusanteri tw’ubucuruzi duto twagutse tukaba dufite abantu benshi dukeneye isoko rigari, cyangwa dukeneye ibikorwa remezo byisumbuye , ni ngombwa ko tubimenya”.

Karangwa avuga ko nyuma yo kumenya ibikorwa byose by’ubucuruzi bizoroha gufatanya kubuteza imbere kandi ngo bizaha ishusho abashoramari bakamenya aho bashobora kugira inyungu n’aho bakeneye kuba bakorera kurusha ahandi.

Karangwa avuga ko nta mibare ifatika bafite kugeza ubu, yagereranya ishusho y’ubucuzuruzi bw’ubu n’icyo gihe bakoraga ibarura mu mwaka wa 2008.

Kuri ubu Nyamasheke ifite imirenge 15 mu gihe nibura muri buri murenge ufite udusanteri tw’ubucuruzi dusaga 15. Nyamara dushobora kuba twariyongereye guhera mu mwaka wa 2008.

Igipimo baheraho bavuga ko aha hantu runaka hari agasanteri bakaba babara nibura abantu icumi bakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu gace kamwe.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4