Nyagatare: Kuguriza leta ni ukwiguriza

Share it
Murego Jean Leonald umukozi wa BNR

Murego Jean Leonald umukozi wa BNR

Uretse kuba ari ukuruhura Leta umutwaro igira mu kwishyura inguzanyo z’amahanga, kuguriza Leta uri umunyagihugu ni ishoramari ryizewe kandi ritanga inyungu haba mu mafaranga ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere leta igeza ku baturage. Ibi ni ibyagarutsweho n’abantu batandukanye ubwo kuri uyu wa 21 Kanama abaturage basobanurirwaga gahunda ya leta yo gushyira impapuro nyemezamwenda.

Nk’uko byasobanuwe ngo leta kugurizwa n’abaturage si uko ikennye ahubwo ngo ni uburyo bwo kwigira kuko bizagabanya umyenda leta yahabwaga n’ibindi bihugu, kongera ubwizigame, gufasha abaturage kwizigamira no kongera ibikorwa remezo. Murego Jean Leonard umukozi wa banki nkuru y’u Rwanda ishami ry’amategeko avuga ko umwenda w’imbere mu gihugu urinda leta umutwaro w’amadeni yo hanze. Ikindi ngo ni inyungu ku muturage kuko ayo ashoye ayabonera inyungu buri mezi 6 byongeye igikorwa cyakozwe muri ya nguzanyo umuturage akaba ariwe kigirira akamaro. Ngo amafaranga abaturage batanze aba ari nk’umusanzu ujya mu ngengo y’imari hagakorwa imihanda, umuriro w’amashanyarazi, amavuriro n’ibindi kandi byose umuturage akaba ariwe bigirira inyungu hakiyongeraho n’inyungu y’amafaranga yatanze.

Abari bitabiriye ibiganiro harimo abayobora amakoperative n’ibigo by’imari

Abari bitabiriye ibiganiro harimo abayobora amakoperative n’ibigo by’imari

Bamwe mu bari bitabiriye ibi biganiro harimo abagize amakoperative y’ abahinzi n’ aborozi. Kuri bo bashima iki gikorwa cyo gucuruzanya na leta ahubwo bakavuga ko bakimenyeshejwe igihe kigiye. Sabiti Cassien umuyobozi wa koperative MATWOKI (Matimba Tworore Kijyambere), avuga ko igitekerezo cyo kwizigamira ntawacyanga gusa ngo bo babigejejwe iminsi hasigaye iminsi micye kuburyo batabona umwanya wo kubiganiriza abanyamuryango. Ubundi umunsi wa nyuma w’abaturage gutanga imisanzu yabo ni kuwa 24 Kanama saa mbiri z’igitondo. Nyuma y’aho hagafungurwa isoko ku bashoramari. Abaturage bagasanga nta mwanya bafite wo kuganiriza abanyamuryango babo ku buryo bamenya niba bitabira iki gikorwa cyangwa bidashoboka. Gusa ngo ubundi ntawacyanga keretse adakeneye inyungu. Ngo ntiwakungukira Banki maze wowe ngo n’ubona ukungukira wange.

Mu kumara impungenge aba baturage, Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko ikingenzi ari uko bamenye iyi gahunda kandi izajya ikorwa buri mezi 3. Aha kaba yasabye abahawe ibi biganiro kujya biganiriza abandi maze ikindi gihe bazitabire ari benshi. Naho ku ruhande rw’ubuyobozi nabo ngo bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira gukorana na leta mu buryo bwo kwizigama.

Aba ni bamwe mu bakoze ba minisiteri y’imari batangaga ibiganiro.

Aba ni bamwe mu bakoze ba minisiteri y’imari batangaga ibiganiro.

Iyi gahunda ngo yatekerejwe hagamijwe kubanya amadeni u Rwanda rwari rubereyemo ibindi bihugu dore ko mu mwaka wa 2003 ideni ryasagaga gato 90 ku ijana by’ubukungu bw’igihugu ariko umwaka wa 2013 rikaba ryari kuri 27.8 ku ijana. Impapuro nyemezamwenda cyangwa impapuro mvujwafaranga z’umwenda wa Leta banki nkuru y’igihugu yasohoye zifite agaciro ka miliyari 15 ku myaka 5. Umusanzu fatizo kuri buri buri wese ubyifuje akaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 bitangirwa inyungu buri mezi 6 kugeza iyi myaka irangiye inyungu ikiyongeraho umugabane wawe.

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4