Nyabihu  igiye kugira inganda 3 zirengeje miliyari 6

Share it

 

Rumwe mu ruganda rwafunguwe

Rumwe mu ruganda rwafunguwe

Mu murenge wa Mukamira I Nyabihu hagiye kuzakorera inganda 3 zihesha agaciro umusaruro w’abahinzi n’aborozi uyu mwaka.

Minisitiri kanimba yemeza ko inganda zishyirirwaho guteza imbere abahinzi

Minisitiri kanimba yemeza ko inganda zishyirirwaho guteza imbere abahinzi

Uruganda rw’ibirayi ni urwa mbere rwamaze no gutangira imirimo yarwo kuwa 8 Werurwe 2016,rufunguwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba.Rwatangiye rutwaye akabakaba miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Kanimba akaba yaravuze ko rwubatswe muri gahunda yiswe “Uruganda Iwacu”.

Kanyamuhanda nk’umuhinzi yemeza ko inganda zizabateza imbere

Kanyamuhanda nk’umuhinzi yemeza ko inganda zizabateza imbere

Yagize ati “Uruganda Iwacu ni gahunda ishingiye mbere na mbere ku iterambere ry’inganda ariko cyane cyane tugamije kureba ukuntu twakwinjiza ikoranabunga rigamije gufasha abaturage kongera agaciro k’ibyo bakora.”

Ibikorerwa mu ruganda

Ibikorerwa mu ruganda

Kanyamuhanda umuhinzi wo muri Koperative COIMU ihuje abahinzi 365 b’ibirayi muri Nyabihu na Rubavu,avuga ko uru ruganda rubaye igisubizo ku bahinzi b’ibirayi muri Nyabihu n’ahakikije.

Ngo ni isoko rikomeye ry’ibirayi ndetse ruzanabihesha agaciro muri aka karere keramo umusaruro urenga Toni ibihumbi 500 z’ibirayi ku mwaka.

Iruhande rwa Nyabihu Irish Potatoes Company,hanubatswe uruganda rw’amata “Mukamira Diary”.

Minisitiri Kanimba avuga ko bishoboka ko uru ruganda rwitezwe kuzaba rutangiye muri uku kwezi kwa werurwe 216.

Rukazaba igisubizo ku guhesha agaciro ibikomoka ku bworozi nk’amata dore ko muri Nyabihu haboneka amata menshi ariko igiciro cyayo kikaba kiri hasi ku buryo hari n’aho Litiro igeza ku amafaranga 100 bigaca intege aborozi.

Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi muri Nyabihu agira ati “inka zariyongereye dusigaye dufite inka zigera mu bihumbi 40 kandi tukagira n’ umusaruro w’amata ari hagati ya Toni ibihumbi 13 na 14 ku mwaka.”

Yongeraho ko uyu musaruro w’amata ushobora kwiyongera cyane mu gihe uruganda rwaba rutangiye kuko aborozi bagira imbaraga cyane zo kongera umusaruro kuko hazaba hari isoko,amafa afite agaciro.Uru ruganda rukatangira rutwaye asaga miliyari 5 na miliyoni 600.

Mu mezi make ari imbere hakazanongera gukora uruganda rutunganya ibigori “Maiserie Mukamira” rwari rumaze imyaka isaga 5 rudakora ariko RDB ikaba irimo gushaka abazarukoresha mu gihe cya vuba n’isoko rikaba ryaratanzwe.

Tags for promotion: nyabihu – business men- traders- – meeting –partnership-people- sensibilization – factories- advocacy

 

 

 

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4