Nyabihu: Guest house yadindiye ngo ishobora gutangira muri Gicurasi

Share it

Igishushanyo mbonera cya Guest house n’uko izaba imeze 

Abaturage b’I Nyabihu bibaza impamvu Guest House ya Mukamira yadindiye kandi ariyo bari bitezeho serivise z’amahoteri muri aka karere katagira hoteri.

Igishushanyo mbonera cya Guest house n’uko izaba imeze

Igishushanyo mbonera cya Guest house n’uko izaba imeze

Itangira kubakwa muri 2014,abaturage b’I Nyabihu barishimye bavugaga ko igiye gukemura ikibazo cy’amacumbi,aho kwiyakirira,aho gukorera inama n’izindi serivise zitandukanye zikenerwa n’abatuye n’abagana Nyabihu ubusanzwe itagira Hoteri.

Gasore umwe mu baturage yagize ati “izakemura ibibazo by’aho kwiyakirira,amacumbi kandi n’abaturage bazajya bahagemura umusaruro babone isoko ndetse n’abandi babone akazi.”

Guest House iracyabura byinshi ngo itangire

Guest House iracyabura byinshi ngo itangire

Iyi Guest House,yatangiye kubakwa muri Mata 2014 igomba kumara amezi 12.Byari byitezwe ko nko muri Nzeri 2015,yakagombye kuba yaratangiye gukora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Ngabo James avuga ko ngo haje kubonekamo ibibazo by’imirimo itari yarateganijwe mu bije bituma hadahita haboneka amafaranga yo kuyikora kandi ngo ntiyari gutangira idakozwe. Iyi akaba ariyo mpamvu yabaye nk’idindira.

Guest House iracyabura byinshi ngo itangire

Guest House iracyabura byinshi ngo itangire

Yagize ati “imirimo rwiyemezamirimo yagombaga gukora we yarayikoze. Ariko bikagaragara yuko hari indi yakabaye ikorwa itarabariwe agaciro. Rwiyemezamirimo yarangije gukora bigaragara yuko hari indi mirimo isigaye kandi guest House itakora itari yakorwa.”

Ngabo James umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere avuga ko imirimo ibura igiye gukorwa

Ngabo James umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere avuga ko imirimo ibura igiye gukorwa

Ngabo yavuze ko muri iyo mirimo harimo nko gukora ubusitani bwayo,gusasa hanze amapave n’imirimo imwe n’imwe y’imbere mu nzu. Amafaranga yari asigaye muri “budget”ngo yari make cyane ku buryo isoko ry’iyo mirimo ritatangwa.

Kuri ubu Ngabo avuga ko hari amafaranga yarabonetse ku buryo bumvikanye n’inkeragutabara zizakora ibyo bikorwa biteganijwe ko byaba byarangiye mu mezi 2. Avuga ko bateganya ko muri Gicurasi iyi guest House yaba yatangiye kuko  nubwo igikorwa,harimo no gushakwa uzayikoreramo.

Iyi Guest House ikaba itegerejweho byinshi bijyanye na serivise z’amahoteri n’ubukerarugendo.

Uretse igice cya mbere cyayo cyakagombye kuba cyaruzuye kinakorerwamo,ikaba izagenda yubakwa mu ma “Phase” aho biteganijwe ko ishobora kuzuzura itwaye agera kuri miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tags:

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4