Ngororero: Umurenge wa Ngororero wiyemeje kuvugurura umujyi binyujijwe muri Ngororero Sector Investment Group

Share it

Mu rwego rwo guteza imbere imyubakire n’ishoramari mu murenge wa Ngororero ari nawo wubatswe mo icyicaro cy’akarere n’umujyi wa Ngororero, ubuyobozi n’abikorera bo muri uwo murenge biyemeje gushyiraho itsinda ry’ishoramari ku rwego rw’umurenge (Ngororero Sector Imvestment Group).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge bwana Etienne Habiyakare avuga ko bizababera uburyo bwiza bwo guteza imbere ishoramari no kuvugurura umujyi wa Ngororero hasenywa amazu ya cyera hakubakwa agezweho.

 m_Umurenge wa Ngororero wiyemeje kuvugurura umujyi binyujijwe muri Ngororero Sector Investment Group

Amazu ashaje azasimbuzwa agezweho

Mu nama yabaye ku wa 25 Ukwakira uyu mwaka wa 2013, yanitabiriwe n’abikorera bo mu murenge wa Ngororero bagera kuri 40, bameje ko abafite amazu ashaje bazayasenya mu rwego rwo kubona ibibanza byo kubaka mo amazu agezweho.

Umurenge wa Ngororero ugiye gushyiraho Ngororero Sector Imvestment Group mu gihe ku rwego rw’akarere iryo tsinda ritarashyirwaho, umurenge ukaba ugamije kwihutisha ibikorwa birebana n’iterambere ryawo. Biteganyijwe ko inama izatangiza Ngororero Sector Imvestment Group rizaterana kuwa 15 Ugushyingo muri uyu mwaka.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4