Ngororero: Ibishushanyo mbonera by’imijyi ya Ngororero na Kabaya byatwaye 47,940,200frw

Share it
Ishusho y’umujyi wa Ngororero ubu

Ishusho y’umujyi wa Ngororero ubu

Hashize igihe kigera ku myaka 2 mu karere ka Ngororero bategura ibishushanyombonera by’imijyi 2 ikomeye kurusha indi muri aka karere ariyo ya Ngororero na Kabaya. ibi bishushanyo mbonera bikaba byaratunganyijwe ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’imiturire. hagamijwe kunoza imyubakire y’iyo mijyi ubusanzwe yari yubatswe mu kajagari.

Ibishushanyo mbonera byaramuritswe

Ibishushanyo mbonera byaramuritswe

Raporo ya nyuma y’ibi bishushanyo  yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro za Nyakanga 2015. Entreprise TETA niyo yatsindiye gukora ibi bishushanyo ku mafaranga 47,940,200 frws. Nk’uko byagaragajwe mu gusobanura icyo gishushanyo, ngo inzu y’umuntu uciriritse izatwara byibura miliyoni 6 mu mujyi w’icyerekezo  naho abifite bashobora kubaka izitwaye amafaranga menshi.

Biteganijwe ko umuhanda unyura rwagati mu mujyi wa Ngororero uzaba ufite metero 24 z’ubugari. Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibyo bishushanyo, abashinzwe kubishyira mu bikorwa barabyemeje, hakaba hasigaye kubishyikiriza  Inama Njyanama y’Akarere ariyo izafata icyemezo cya nyuma.

Umujyi wa Kabaya uzubakwa wimurirwa mu kandi kagali katari ako usanzwemo kubera ko ibipimo ngo byagaragaje ko ubutaka bw’aho umujyi usanzwe uri bworoshye cyane kandi bufite amazi menshi munsi yabwo.

Umujyi wa Kabaya uzimuka

Umujyi wa Kabaya uzimuka

Ku bijyanye n’amafaranga azahabwa abaturage bazimurwa n’imihindagurikire  y’miturire nk’uko igaragara kuri ibi bishushanyo mbonera, ngo biteganijwe ko azaturuka mu Karere, UNFPA na Rwanda Housing Authority. Iyi raporo yakozwe hari abakozi b’Akarere bashinzwe iby’ubutaka n’intumwa z’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ( Rwanda Housing Authority) .

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4