Ngororero: Gahunda yo kwegurira abikorera bimwe mu bikorwa by’akarere bizatuma gatera imbere – Njyanama

Share it

Nkuko bisanzwe bikorwa ahandi mu nzego za Leta, akarere ka Ngororero nako katangiye gahunda yo kwegurira abikorera bimwe mu bikorwa by’iterambere kugira ngo babibyaze umusaruro ndetse binjirize amafaranga akarere.

Nubwo urwego rw’abikorera rukiri hasi muri aka karere ndetse ibikorwa by’ubucuruzi bikaba bikiri bikeya, ubu akarere gashyize imbaraga mu kubaka ibyakazanira inyungu cyane cyane ibirebana n’ubucuruzi.

Kwikubitiro, akarere ka Ngororero kakaba karashyize kwisoko 50% by’imigabane gafite muri guest house y’ako karere iri mu mujyi wa Ngororero ndetse no mu ruganda ruzatunganya imyumbati n’ibigori ruri mu murenge wa Muhororo.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngororero Bigenimana Emmanuel akaba avuga ko kugurisha imigabane y’akarere bizatuma ibikorwa bizarusha ho kugenda neza ndetse gahoro gahoro imigabane yako yose ikazagurishwa ku bikorera.

Uruganda rwa Muhororo narwo ruragurishwa

Uruganda rwa Muhororo narwo ruragurishwa

Avuga ko inshingano z’akarere atari ubucuruzi ahubwo ari ugushakira abacuruzi uburyo babigeraho nabo bagatanga ibyo amategeko ateganya.

Uyu muyobozi arasaba abikorera cyane cyane abo mu karere ka Ngororero hamwe n’abanyamakoperative atandukanye yo muri aka karere kutitinya ngo ibyo bubakiwe bigurwe n’abandi ahubwo nabo bagashora mo imari yabo.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4