Ngororero: Akarere kagiye gutanga ibibanza 50 ku bashoramari bubaka inyubako zigezweho

Share it

                                                                                                   

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Ngororero Mazimpaka Emmanuel, akarere kiteguye gutanga ibibanza 50 mu mujyi wa Ngororero mu kagali ka Rususa, kubantu bafite ubushobozi bwo kubaka inyubako zijyanye n’icyerekezo akarere kifuza.

Munsi y’isoko rya Ngororero niho hazatangwa ibyo bibanza

Munsi y’isoko rya Ngororero niho hazatangwa ibyo bibanza

Mazimpaka avuga ko nubwo akarere kabo kadafite ahantu hagari ho kubaka, inyigo yagaragaje ko mu kageri ka Rususa mu mujyi wa Ngororero, munsi gato y’isoko rya Ngororero hashobora kuboneka ibyo bibanza byakubakwa mo amazu y’ubucuruzi akomeye, kandi abikorera bazagaragaza ubushake n’ubushobozi bwo gukurikiza igishushanyombonera cy’umujyi bakazahabwa ibyo bibanza.

 

Kubaka ibyo bibanza bizihutisha gahunda yo kwagura umujyi

Kubaka ibyo bibanza bizihutisha gahunda yo kwagura umujyi

Iyi gahunda ikaba yarateguwe mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kwagura no kuvugurura umujyi wa Ngororero bitewe n’uko kuba ntabikorwa remezo nkibyo bihari bihagije bishobora kuba inzitizi ku iterambere ry’ubucuruzi.

Abacuruzi basanzwe bakorera mu mujyi wa Ngororero twabajije niba biteguye gusaba ibyo bibanza badutangarije ko bigoye, ariko ko bashobora kuzishyira hamwe bagafatanya inyubako imwe kubera ko abenshi bataratera imbere mumikoro ndetse ngo no kubaka mu karere ka Ngororero hakoreshejwe ibikoresho bikomeye birahenze kuko ibyinshi bituruka mutundi turere.

 

Tags:

 

About the author

Fabrice Ndaka is a Working Partner and Contributor to RwandaEye. A post-graduate from Oxford University (Said Business School), he is a financial consultant. Fabrice also contributes articles to Financial Magazines in Europe and Africa.

More posts by | Visit the site of Fabrice

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4