Ngororero: Abikorera barasaba kwegurirwa bimwe mu bikorwe remezo

Share it
Iyi nzu ni imwe muzubatswe n’abikorera 6 bishyize hamwe

Iyi nzu ni imwe muzubatswe n’abikorera 6 bishyize hamwe

Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Ngororero barasaba akarere kuborohereza kwegukana bimwe mu bikorwa remezo byabafasha gushora imari.

Nyiransengimana Donatile, visi perezida w’urugaga rw’abikorera muri aka karere avuga ko hari ibikorwa akarere kamaze kugeraho ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye, abikorera bakifuza ko bakoroherezwa kubyegukana maze bagashoramo imari.

Iyi guest House ni imwe mubyo abikorera bifuza guhabwa

Iyi guest House ni imwe mubyo abikorera bifuza guhabwa

Agira ati « aka karere gatangiye gutera imbere mu nyubako n’ibikoresho byashorwamo imari, ariko ugasanga ni iby’akarere. Turifuza ko batworohereza kuko nabo baba barabyubatse ku nkunga maze bakatugabanyiriza ibiciro kandi bakatworohereza kubigura tukabishoramo imari ».

Bimwe muri ibyo bikorwa Nyiransengimana avuga harimo geust house ya Ngororero, uruganda rw’imyumbati, agakiriro n’ibindi bifuza gushoramo imari. Avuga ko gusaba koroherezwa muri ubu buryo bamaze kubyumvikanaho n’abikorera bo muri aka karere.

Ku birebana n’aho abikorera bageze berekana ko bafite ubushobozi, Nyiransengimana avuga ko hari ibikomeye bagezeho. Ati « nkubu ikigo abagenzi bategeramo imodoka ni icy’uwikorera, imiturirwa 2 yubatswe muri uyu mujyi ni iy’abikorera. Twamaze gushinga amahuriro y’abikorera mu mirenge kandi afite imbaraga, niyo mpamvu tubihawe twabikoresha neza ».

Sibomana Vincent uwikorera wo muri aka karere nawe avuga ko gusaba kuwegukana ibyo bikorwaremezo ari icyemezo bafatiye hamwe.

Niramire Nkusi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero avuga ko akarere gateganya kuzagenda kegurira ibyo bikorwa abikorera ariko bigakorwa mu bushishozi kugira ngo bizagere ku ntego yabyo.

Nkusi avuga ko bizakorwa gahoro gahoro

Nkusi avuga ko bizakorwa gahoro gahoro

Ati « iyi gahunda tugiye kuyihera kuri guest house y’akarere. Twamaze gutanga amatangazo yo kuyigura, ariko tuzabanza dutangeho 48% gusa kugira ngo turebe uburyo icungwa neza. Nitubona hari abikorera babifitiye ubushobozi tuzagenda tubibegurira buhoro buhoro ».

Bimwe mubyo aba ba rwiyemezamirimo basaba guhabwa harimo n’ibitaratangira gukoreshwa nk’uruganda rw’imyumbati rwadindiye imyaka 4 yose.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4