Ngoma: Abagore barakangurirwa kwihangira imishinga ibyara inyungu batinyuka inguzanyo mu mabanki

Share it

Abagore bo mu karere ka Ngoma ho muntara y’iburasirazuba,barakangurirwa kugana iyo kwihangira imirimo ibyara inyungu batinyuka gufata inguzanyo mu mabanki ngo kuko nabo bashoboye kandi  bafite ubushobozi igihe cyose bigiriye icyizere.

Ibi aba bagore babisabwe  na vice-Presidente w’ihuriro ry’abagore bikorera ku giti cyabo  ku rwego rw’igihugu MUKARUBENGA Zoulfat  ubwo  yasuraga ihuriro ry’abagore bikorera bo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 30 Ugushyingo.

MUKARUBENGA yasabye aba bagore kutagendera kumateka yagiye aheza umugore mu gukora ubucuruzi, ahubwo bakiyumvamo icyizere batinyuka inguzanyo mu mabanki ngo kuko amabanki  aborohereza cyane iyo bishyize hamwe. Kubw’uyu muyobozi ngo kugeza ubu nta mugore wari ukwiye kwiheza mu kuba yakora mishinga akiteza imbere yitwaje ko adashoboye ngo kuko byagaragaye ko abagore nabo bakora neza ubucuruzi bwabo  ndetse bakanarusha abagabo.

Yagize ati” kugeza ubu kwikorera ni ukugana amabanki kuko nkawe umudamu ntibyoroshye ko wahita ubona igishoro ariko leta yaratworohereje  isaba amabanki kutworohereza igihe twishyize hamwe. Kuki se ari twe twakwiyambura icyi kizere? Ngoma namwe murashoboye.”

Uretse uyu muyobozi w’ihuriro ry’abagore bikorera ku giti cyabo, abayobozi b’amabanki atandukanye bari baje muri iyi nama ngo basobanure  imishinga bakira ngo batange inguzanyo ndetse n’icyo basaba kugira ngo umuntu abone inguzanyo .

Ku ruhande rw’abagore bo muri aka karere ka Ngoma ngo imbogamizi bahura nazo mu kuba bakwihangira imishinga ibyara inyungu binyuze mu gufata inguzanyo mu mabanki. Zimwe mu ngamba zigaragara cyane  ni ukubura ingwate  zo gutanga mu mabanki ngo bahabwe inguzanyo, kwigirwa imishinga nabyo ngo ni imbogamizi ikomeye kuko ngo bihenze cyane.

Umwe mu bari muri iyi nama yagize ati “kwiga imishinga birahenze cyane .Nawe ibaze baguciye amafaranga ibihumbi icumi bakwigira umushinga w’ibihumbi mirongo itanu kandi n’ingwate nazo zizitira benshi.Twe tubona ari menshi ndetse twayabura tukabyihorera tugapfana imishinga.”

Uwaje ahagarariye ikigo BDF John KAGARAMA mu izina ry’ Ikigo gishinzwe kunganira abantu bafite imishinga mito n’iciriritse ku ngwate zidahagije yaje ahagarariye,yahumurije aba bagore bafite ikibazo cy’ingwate maze ababwira ko bagana ikigo ahagarariye kuko aribyo kibereyeho kubunganira mu ngwate  mu mabanki.

Naho ku kibazo cyo kubura ubushobozi mu kwigirwa imishinga uwungirije  umuyobozi w’urugaga rw’abikorera kugiti cyabo yabwiye aba bagore ko bagana ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kuko ngo gifite umukozi ushinzwe kwiga imishinga kubantu badafite ubushobozi.

Gufata inguzanyo mu mabanki mu Rwanda biracyagaragara nk’ikibazo kuko uretse no kubura ingwate n’abazifite usanga bavuga ko batinya guhomba bakoresheje amafaranga ya banki ko babatereza utwabo. Muri aka karere ka Ngoma abagore bihangira imishinga baracyari bake nk’uko byavuzwe muri iyi nama.

Jean Claude Gakwaya

 

About the author

Based in New York, Patrick is a Wall Street Broker and Financial Pundit. He works as a Foreign Consultant for Rwanda Eye. His insights on the current economic trends and its impact on Rwanda and Africa, makes him an invaluable asset to Rwanda Eye.

More posts by | Visit the site of Patrick

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4