Koperative z’Abajyanama b’ubuzima ntizemerewe imikorere ya koperative nyazo

Share it

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperarive mu Rwanda, RCA (Rwanda Cooperative Agency) buravuga ko amakoperative y’Abajyanama b’Ubuzima ari amakoperative adasanzwe, afite ibyo atemerewe igihe cyose agizwe n’Abajyanama b’ubuzima gusa.

Umuyobozi wa RCA, bwana Damien Mugabo avuga ko nta koperative y’abajyanama b’ubuzima gusa yemerewe gukora ibikorwa by’amakoperative kuko kwaba ari uguheza abandi Banyarwanda muri gahunda nziza igamije iterambere.

Damien Mugabo ati “Ntabwo koperative y’abajyanama b’ubuzima ari koperative yemerewe ibikorwa rusange by’amakoperative. Ibi bishingiye ku ihame-remezo rikomeye ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kujya muri koperative no kuyivamo nta mananiza.”

Kubwa RCA, ngo Abajyanama b’ubuzima ni urwego rw’abakorerabushake bakorera Abaturarwanda umurimo mwiza leta ikaba yarabafashije kwishyira hamwe no kubona umugabane-shingiro bakwifashisha igihe baba bagiye mu murongo w’amakoperative, ariko bagafatanya n’abandi baturage.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko Abajyanama b’ubuzima babitse miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 620) azakoreshwa mu bikorwa byo kwiteza imbere binyuze mu makoperative.

Amakoperative ashobora kurwanya ubukene abantu bihangira imirimo. Aho yatangiye mbere, amakoperative yabaye intwaro ikomeye ibihugu by’ibihangange byitwaje ngo bigere aho bigeze kandi yateje abanyamuryango bayo imbere.

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, amakoperative y’abaturage niyo atanga 35% by’ingufu z’amashanyarazi yose akoreshwa muri icyo gihugu. 95% by’umukamo w’amata muri Danimariki, akomoka mu musaruro w’amakoperative. Ibi bipimo bijyanye n’amafaranga menshi abanyamuryango b’amakoperative binjiza ku buryo buhoraho.

Guverinoma y’u Rwanda yasanze koperative ariyo nzira nziza yo kurwanya ubukene  bukaranduranwa n’imizi yabwo igihe cyose Abanyarwanda bazazitabira babishyizeho ubushake n’imbaraga zabo.

Koperative ni umuryango wigenga, uhuriweho n’abantu bawugiyemo ku bushake bwabo,  bagamije gukemura ibibazo bahuriyeho mu by’ubukungu, mu mibereho myiza no mu by’umuco, bakorera hamwe ibikorwa byunguka. Baba basangiye umutungo, bafite uburenganzira bungana mu micungire yawo, bakemera gusangira inyungu cyangwa igihombo ku buryo bungana.

Hatari Jean d’Amour

 

About the author

Based in New York, Patrick is a Wall Street Broker and Financial Pundit. He works as a Foreign Consultant for Rwanda Eye. His insights on the current economic trends and its impact on Rwanda and Africa, makes him an invaluable asset to Rwanda Eye.

More posts by | Visit the site of Patrick

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4