Kongera ubumenyi bw’abacukuzi bizazamura ingano y’amabuye aboneka

Share it
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe bw’Abacukuzi (RMA) mu Ntara y’Amajyaruguru  bushimangira ishuri bifuza gutangiza rizongera umusaruro w’amabuye y’agaciro rinagabanye impanuka zo mu birombe.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe bw’Abacukuzi (RMA) mu Ntara y’Amajyaruguru bushimangira ishuri bifuza gutangiza rizongera umusaruro w’amabuye y’agaciro rinagabanye impanuka zo mu birombe.

Gaju Placide, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi mu Ntara y’Amajyaruguru  atangaza ko abacukuzi  baramutse babonye ubumenyi bw’ibanze mu kazi kabo bwazamura ingano y’amabuye y’agaciro babona bikongera ayoherezwa mu muhanga.

Ni muri urwo  rwego batekereje uko  bashyiraho ishuri ryo gutanga  amahugurwa ku bacukuzi binjira mu kirombe  kugira ngo basobanukirwe ubwoko bw’amabuye atandukanye aboneka mu   rimwe na rimwe barengaho  batayazi.

Yagize ati “Ni ishuri rizafasha abacukuzi ubwabo uretse n’abacukuzi rizafasha n’igihugu tuzongera umusaruro kuko twakoreshaga abantu batazi ibyari by’umwuga, za accident (impanuka) bazazirinda bazaba bazi kubana indani (gutega).”

Uyu   mushinga  bigaragara ko  ukiri   kure kuko bagishakisha ikibanza cyo kubakamo iryo shuri, icyakora ngo amafaranga agera kuri miliyoni 600 rizatwara  barangije kuyabona mu baterankunga batandukanye.

Perezida wa RMA avuga ko bazabanza guhugura abasanzwe bakora ubucukuzi mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yaho bagafata abize kugira ngo  bahindure ubucukuzi buzabe ubw’umwuga.

Yunzemo ati “Twifuje ko twajya dufata abasore barangije uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 noneho bakaba ari bo bajya muri formation (amahugurwa)  y’amezi atandatu bakaba bashobora kwinjira mu bucukuzi ari ibintu tugize iby’umwuga.”

Ubucukuzi  bwo mu Rwanda  buracyakora ku buryo bwa gakondo, amasosiyete  yageze ku rwego rwo gukoresha imashini aracyari mbarwa. Ibi biri mu bikururura impanuka zihitana abacukuzi cyane cyane  mu gihe cy’imvura.

Leonidas Simpenzwe,  inzobere mu bucukuzi asobanura ko mbere yo gukora ubucukuzi hagomba    abahanga mu bw’ubutaka biga   uko ubutaka buteye  kugira ngo basobanurirwe uko bagomba kwitwara  mu kazi kabo. Kutamenya imiterere y’ubutaka ni bwo kenshi na kenshi bikurura impanuka.

ubucukuzi buza ku mwanya wa kabiri nyuma y’ubukerarugendo mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi.  Gusa mu mezi atandatu ashize, imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) igaragaraza ko bwinjije miliyoni zisaga gato 80 z’madolari.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4