Kirehe: Bararira ayo kwarika nyuma y’imanuka ry’igiciro cya wolfram

Share it

 

Abadepite bagira inama abacukura amabuye y’agaciro

Abadepite bagira inama abacukura amabuye y’agaciro

Abacukura amabuye y’agaciro ya wolfram i Gahara mu karere ka Kirehe bararira ayo kwarika nyuma y’imanuka rikabije ry’igiciro cy’ayo mabuye bikaba bibateje ubukene.

Abo twaganiriye bavuga ko bamaze guhomba cyane nyuma y’aho amabuye y’agaciro ya wolfram acukurwa mu murenge wa Gahara avuye ku bihumbi bisaga icumi ku kilo akaba ageze ku bihumbi 2500.

Abadepite bagira inama abacukura amabuye y’agaciro

Abadepite bagira inama abacukura amabuye y’agaciro

Baranga Jean Baptise uyoboye Kampani icukura wolfram yitwa“la misercorde”yo mu murenge wa Gahara agira ati“ni ikibazo bikomeye ku imanuka ritunguranye ry’amabuye ya wolfram,twayagurishaga ibihumbi birenga icumi ku kiro none ejobundi twayagemuye  kuri Foenex dutungurwa no kubona batubarira 2500 ku kiro”.

Akomeza avuga ko babajije impamvu ibiciro byahindutse bakababwira ko nabo ariko babibwiwe ku isoko.

Baranga asanga bigiye gutera ubukene bukomeye ati“ubuzima busa nubwahagaze kuko gucukura amabuye byari bitunze imiryango myinshi, abaturage bahabwaga akazi none ubu baricaye,twari dufite gahunda yo kuzana imashini zicukura ariko ntiwayizana utabona aho ugurisha amabuye”.

Ndabatambagiye Eliezer ufite umurima ucukurwamo wolfram avuga ko ahuye n’igihombo gikomeye kuko aho bacukuraga bakagurisha yahabwaga amafaranga 300 ku kiro.

Ati“hari ubwo namaraga icyumweru mfata ibihumbi300 k’umunsi babaga bakoze kuko iyo bacukuye bangenera amafaranga 300 buri kiro hari igihe bacukura toni k’umunsi,iyi mpinduka idukozeho”.

Akomeza avuga ko kuba haboneka amabuye ya wolfram mu murima we bimugejeje ku bukire kuko amaze kugura amasambu ya miliyoni4 yubaka n’inzu muri santere zitandukanye.

Abaturage bakora muri ubwo bucukuzi basanga ubuzima kuri bo busa nubwahagaze kuko batakibona ibiraka.

Imanizabayo Eric agira ati“twahombye cyane,ayo mabuye iyo ari ku isoko abaturage turishima kuko tubona akazi none byahagaze ntituzi iyo twerekeza”.

Depite Rusiha Gaston na Mukandera Iphigenie ubwo baherutse gusura abo baturage barabasaba kwiga uburyo bajya bayahunika bagategereza ko igiciro cyazamuka kuko ku ibiciro bihora bihindagurika bitewe n’uko aba akenewe ku isoko.

Bijeje abo baturage ko bagiye gukurikirana icyaba cyateye iryo gabanuka rikabije ry’ibiciro by’amabuye y’agaciro.

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4