Kayonza: Baratera imbere ariko amashanyarazi aracyabakoma mu nkokora

Share it

Abatuye mu kagari ka Kageyo ko mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko bari gukataza mu iterambere, ariko ngo baracyabura amashanyarazi ku buryo ngo bayabonye iterambere ryabo ryarushaho kwiyongera ku buryo bwihuse nk’uko Mukarumongi Frida wo muri ako kagari abivuga.

 Baratera imbere ariko amashanyarazi aracyabakoma mu nkokora

Rugamba David we avuga ko abanya-Kageyo bamaze kwegerezwa ibikorwa remezo birimo amashuri, imihanda n’ikigo nderabuzima, ndetse bakaba banafite imishinga bakora ishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Gusa ngo asanga ibyo bidahagije kuko hari n’indi mishinga yabateza imbere batabasha gukora kubera kutagira amashanyarazi.

Agira ati “Ibintu birahari dufite ibigo by’amashuri, ikigo nderabuzima, dukora ubucuruzi, ariko tugize Imana tukabona umuriro hari byinshi twageraho kandi byiza bikadufasha kurenza uko tumeze”

Umurenge wa Mwili akagari ka Kageyo kabarizwamo ni umwe mu mirenge y’akarere ka Kayonza yamaze kugeramo amashanyarazi ariko ntaragera mu tugari twa wo twose.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko akarere ayoboye gafitanye imishinga n’ikigo cya EWSA yo kugeza amashanyarazi mu mirenge ya Ndego na Murama, ariko ngo hari n’undi mushinga wo kuyageza mu gace kitwa Migera, ku buryo n’ahagera bizaba byoroshye no kuyageza i Kageyo.

Agira ati “Ubu gahunda dufitanye na EWSA ni iyo kugeza amashanyarazi mu mirenge ya Ndego na Murama, ariko hari amasezerano twenda kugirana na EWSA izadufasha kugeza amashanyarazi ahantu bita Migera ya mbere, Migera ya kabiri n’iya gatatu hari pompe z’amazi zari zisanwe zikoreshwa na mazutu. N’ahagera bizatworohera kuba twayageza n’i Kageyo”

Akagari ka Kageyo kagaragara nk’akamaze gutera imbere ukurikije ibikorwaremezo abagatuye bamaze kwegerezwa, ariko uburyo abaturage ba ko batuye ku buryo bw’imidugudu bikakagaragaza nk’agace gashobora kuzaba umujyi mu gihe kitari icya kure n’ubwo katuwe mu myaka 19 gusa ishize.

Imishinga y’iterambere igaragara i Kageyo ikunze kuba ishingiye ku buhinzi n’ubworozi kuko ari yo myuga ibiri ikunze kuhakorerwa.

Ubusanzwe agace kagezemo amashanyarazi abagatuye ngo bakunze kwagura imishinga ya bo ikarenga ubuhinzi n’ubworozi, ari na byo abatuye i Kageyo bumva bakora baramutse bayabonye. Bavuga ko mu gihe baba babonye amashanyarazi bashobora gukora n’indi mirimo ikenera ingufu z’amashanyarazi nko gusudira, gushinga za salon bogosheramo ndetse bakaba bakora ubucuruzi amasaha yose batikanga icuraburindi.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4