Karongi: Babona impinduka mu kwitabira gahunda zo kwibuka

Share it

Abaturage batandukanye mu Karere ka Karongi bavuga ko mbere bumvaga ko kwibuka bireba abarokotse Jenoside ariko ubu hakaba hari impinduka.

m_4

Bemeza ko ubwitabire muri gahunda yo kwibuka bugenda bwiyongera

Tugirimana Mathias wo mu Murenge wa Rubengera ati:” Hari impinduka mu gahunda yo kwitabira, mbere bigitangira hari benshi bumvaga ko bireba abarokotse Jenoside gusa, ubwo bakabiharira abantu bamwe, ariko ubu bazi ko bireba Abanyarwanda bose muri rusange.”

Birekeraho Egide wo mu Murenge wa Bwishyura na we ati:” Mbere wasangaga abantu n’abitabiriye ibiganiro nk’ibi byo kwibuka batumva akamaro ka byo ahubwo ari ukuzuza umurongo gusa, ariko ndemeza ko n’ubwo atari bose ubu abenshi bumva akamaro k’iyi gahunda.”

Uwimana Anastase umwe mu bamaze gutanga  ibiganiro muri gahunda yo kwibuka aho yatanze ikiganiro ku kamaro ko kwibuka avuga ko iki gikorwa gisubiza inzirakarengane zazize jenoside agaciro zambuwe kandi bigatuma n’abarokotse bumva ko batari bonyine.

Ati:” Akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni kanini kuko harimo gusubiza agaciro ndetse no kunamira inzirakarengane zazize jenoside muri 1994 kandi n’abarokotse nabo bakabona ko ababo bahawe agaciro, bakumva ko bagenzi babo b’abanyarwanda babari hafi.”

Ubwo yagiranaga iiganiro n’abanyamakuru kuwa 28/01/2016, kimwe mu byo komite nyobozi y’Akarere ka Karongi yacyuye igihe yagaragaje ko yishimira kuba yaragezeho, ni ukuba abatuye aka Karerere yarasize bafite aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge  nyuma y’amahano yari yakabayemo muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4