Imurikagurisha ryaberaga i Rubavu ryasojwe

Share it



Kuri uyu wa 19 Ukuboza nibwo imurikagurisha ry’Intara y’Uburengerazuba ryari rimaze iminsi 10 ribera mu Karere ka Rubavu ryasojwe ku mugaragaro.

Imurikagurisha ryaberaga i Rubavu ryasojwe

 

 

 

Iri murikagurisha ryatangiye kuwa 09 Ukuboza rikaba ryarahuje ibigo byigenga 194 rinitabirwa n’ibihugu nk’u Rwanda Kenya, Tanzaniya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda.

Godefroid Kamuzinzi, umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba (PSF Rubavu) akaba yatangaje ko ubwitabire bw’imurikagurisha bwikubye kabiri ugereranyije n’umwaka ushize kuko abantu barenga 65,000 bose barizagamo mu masaha ya mu gitondo gusa.

Kamuzinzi yagize ati “Iri murikagurisha ni ryo rya mbere ryitabiriwe ugereranije n’ayandi yabereye mu zindi ntara, turishimye kandi ni ishema ry’Uburengerazuba tuzaharanira.”

Ariko nk’uko byasabwe n’abitabiriye iki gikorwa ngo ahabera imurikagurisha hakagombye kwagurwa hakaba hanini kugirango bisanzure.

James Mokelele umugande uhagararariye abanyamahanga akaba yongeyeho ikibazo cy’imisoro ku mipaka kandi babarizwa mu Muryango w’Ibihugu by’Iburengerazuba (EAC).

Naho Paul Jabo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba akaba yibukije ko amasezerano agenga umusoro ku bicuruzwa mu bihugu bigize EAC adakuraho umusoro ku bintu byose byinjizwa mu bihugu kandi ko nta gisora amadolari arenze 500 (500 $).

Jabo akaba yongeyeho ko icyifuzo cyo kubaka ahazajya habera imurikagurisha kigiye kwigwaho n’ubuyobozi bw’akarere kandi ko kizashyirwa mu bikorwa.

“Ibyo abaturage basabye nibyo dukurikiza, ntibizabatangaze dutanze itangazo ryo gupiganirwa isoko!”

Ubuyobozi bwa PSF bukaba bwatanze ibihembo binyuranye ku bamuritse ibikorwa byabo bitwaye neza. Entreprise Urwibutso Nyirangarama ikaba yaje ku mwanya wa mbere ihiga abandi bose. Mukwano Ltd na yo ikaba yegukanye ibihembo bibiri mu kwakira neza abakiriya no mu bucuruzi n’inganda.

Rwanda Development Board (RDB) yo ikaba yashimwe na Mayor w’Akarere ka Rubavu gutanga amahugurwa kuri customer care mu batwara amamoto, ku mipaka n’ahandi.

Mayor yanashimiye cyane Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurwanya SIDA CNLS kuba cyaritabiriye imurikagusisha ariko gipima ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Mu bantu 1280 bipimishije 16 gusa nibo basanze baranduye.


Tags:

 

About the author

Mr. Sina is the Managing Partner & Chief Editor of RwandaEye. After completing his post-graduation from the Faculty of Economics and Management, National University of Rwanda,he worked in various consulting capacities for equity and business firms in Kigali. A shrewd strategist, he is an Economic Pundit, entrepreneur and Investment Banker.

More posts by | Visit the site of Emmanuel

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4