Imikoranire myiza n’Ikigo nderabuzima cya Cyabayaga yatumye abajyanama b’ubuzima batera imbere

Share it

Kubera gukorana neza n’ikigonderabuzima cya Cyabayaga, abajyanama b’ubuzima abajyanama b’ubuzima ba Cyabayaga ho mu Karere ka Nyagatare baratangaza ko bamaze kugira inka 76, inzu ifite agaciro ka miliyoni 4.500.000 ndetse n’ibindi bikorwa byinshi kandi bifatika.

Ibi aba bajyanama babivuze ubwo bari mu muhango wo kwishimira umusaruro uturuka mu bufatanye no mu bikorwa by’aba bajyanama b’ubuzima ndetse n’iki kigo nderabuzima aho basanga ari umusanzu ukomeye mu iterambere ry’abaturage.

Aba bajyanama bakomeje bashimira by’umwihariko gahunda nziza yashyizweho na Leta y’u Rwanda yo kwibumbira mu makoperative ngo kuko nta mugabo umwe.

Theogene Rwamahe ni umuyobozi w’iyi koperative yemeza ko Leta ari yo yabafashije kugirango na bo bamenye agaciro ko kwishyira hamwe. Ati “Reta ntako itagize idukangurira kujya mu mashyirahamwe, none ubu tumaze kubona inyungu zabyo.”

Uretse iterambere aba bajyanama bagezeho muri rusange banashimirwa n’ubuyobozi bwite bwa Leta ku musanzu batanga mu gufasha abaturage guhindura imyumvire bashyira mu bikorwa gahunda za Leta cyane cyane ku bivuriza kuri icyo kigonderabuzima.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Nyagatare Mushabe Claude avuga ko bibafasha mu bukangurambaga. Yagize ati “Umusanzu wanyu uragaragara cyane cyane muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kuko igihe cyo kwishyura kigera mwararangije kubyumvisha abaturage.”

Aba bajyanama b’ubuzima bifuje amahugurwa mu gucunga amakoperative maze uwari uhagarariye ibitaro bya Nyagatare abizeza ko mu gihe kitarenze ukwezi bazahabwa aya mahugurwa kandi ko ibi bitaro bizakomeza no kubaba hafi kuko Minisiteri y’ubuzima iha agaciro gakomeye ibikorwa bakora.

Niyonzima Oswald

 

About the author

Based in New York, Patrick is a Wall Street Broker and Financial Pundit. He works as a Foreign Consultant for Rwanda Eye. His insights on the current economic trends and its impact on Rwanda and Africa, makes him an invaluable asset to Rwanda Eye.

More posts by | Visit the site of Patrick

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4