Huye: Barasaba kwagurirwa agakiriro

Share it

Barasaba kwagurirwa agakiriro

Abanyabukorikori bakoreraga bo muri Huye bajyanywe gukorera ahitwa i Sovu, barasaba kwagurirwa aho bakorera bavuga ko ari hato.

Aba baturage bavuga ko ari akarere ka Huye kabajyanye gukorera muri aka gakiriro kubatse i Sovu, ubu barinubira ko batahakirwa bagasaba ko inyubako zaho zakwagurwa.

Bamwe mu babaji bati “Aha hantu ni hato nta bwinyagamburiro, usanga tubyigana, akarere kari gakwiye kutwagurira aho dukorera kuko ikibanza kirahari”

Barasaba kwagurirwa agakiriro

Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere we avuga ko n’ubwo aba baturage bavuga ko ari akarere kabajyanyeyo, ntawe kahatiye kujyayo

Ati “Ariko bibanze bisobanuke neza ko ntawe twigeze duhatira kujya mu gakiriro”

Mutwarasibo avuga ko icyo nk’akarere bakoze, ari ukubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye kuko giteganya ko nta mabarizo n’ibindi bikorwa by’ubukorikori bigomba gukorerwa mu gice cy’umujyi.

Kuba muri aba banyabukorokori hari abava mu bice bitandukanye biri mu nkengero z’uyu mujyi wa Huye ndetse bamwe bakanabibona nk’imbogamizi kuko hari abo habera kure, uyu muyobozi avuga ko bashobora gukorera no mutundi dukiriro aho bashaka haboroheye.

Naho ku birebana n’ababa bifuza ko inyubako y’agakiriro yubatswe n’akarere ka Huye yakwagurwa, Mutwarasibo avuga ko akarere kakoze igikorwa cy’ibanze naho ngo ibisigaye abanyamyuga nk’abikorera nabo babikora.

Ati “Ntabwo akarere gashobora kubakira umuntu wese wifuza gukora, twabashakiye ahantu hagutse nabo bashobora kwiyubakira, ndetse n’ushaka gukorera hanze y’akgakiriro yakwiyubakira hafi aho kuko bafite ahantu hagutse”

Aba banyamyuga kandi bavuga ko kubera ubuto bw’aka gakiriro gaherereye i Sovu, hari abanyamyuga benshi bagikorera mu mujyi ngo bigatuma batabona abakiriya neza bitewe n’uko bakora batatanye.

Minani Jean umwe muri aba ati “Hari abagikorera Tumba n’ahandi mu mujyi, ibi bituma bamwe tutabona abakiriya kuko umuntu n’iyo yaba asanzwe agukoreshaho ibintu, abonye ahamwegereye niho yihutira kurusha kuza kugusanga mu gakiriro”

Mu rwego rwo guha isura inziza umujyi, biteganyijwe ko ibikorwa nk’ibi by’ubukorikori byose biva mu gice cy’umujyi.

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4