Gutangira kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika birageda “biguruntege”

Share it

m_Gutangira kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika birageda “biguruntege”

Isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, mu karere ka Burera, na n’ubu ntiriratangira kubakwa mu gihe ryagombaga kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2013 maze mu gihe cy’umwaka umwe gusa imirimo yo kuryubaka ikaba irangiye.

m_Gutangira kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika birageda “biguruntege”2

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli 2013 ubwo inzego zitandukanye za Leta ndetse na bamwe mu bikorera basuraga umupaka wa Cyanika mu rwego rwo kureba ubutaka buzubakwaho iryo soko, bari bemerenyije ko imirimo yo kuryububaka izatangira mu mpera z’Ugushyingo 2013.

Umwaka wa 2013 warangiye imirimo yo kubaka iryo soko itaratangira. Ibyo byatumye ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko imirimo yo kubaka iryo soko izatangirana n’ukwezi kwa mbe 2014, dore ko ngo riri mu mihigo y’ako karere.

Ukwezi kwa mbere nakwo kwarangiye iryo soko ridatangiye kubakwa. Na n’ubu iyo ugeze ahagomba kubakwa iryo soko mpuzamahanga usanga nta kigaragaza ko rizubakwa vuba.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko kuba bataratangira kubaka iryo soko ari uko hari ibindi bikorwa babanje gukora birimo kureba ubutaka iryo soko rigomba kubakwaho ndetse no kubara imitungo y’abaturage bahatuye kugira ngo bahimuke.

Igikorwa kigezweho ngo ni icyo kwishyura abo baturage kuko amafaranga yo kubishyura ahari. Agira ati “Aho bigeze ubungu hagiye kwishyurwa abaturage.”

Ubuyobozi buvuga ko mu kwezi kwa gatandatu 2014 imirimo yo kubaka iryo soko izaba igeze kuri 30%. Kuba bataratangira kuryubaka bigaragara ko icyo gihe gishobora kugera icyo kigero bihaye kitaragerwaho.

Zaraduhaye we ariko ahamya ko ibyo biyemeje bizagerwaho. Agira ati “Ntabwo byapfa kuko nibyo tumaze gukora biriho…”.

Yongeraho ko bidatinze bategura inama n’abafatanya bikorwa mu rwego rwo gutangira kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika. Gusa ariko hibazwa igihe nyacyo rizatangira kubakirwa.

Muri Kamena 2013, nibwo Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda, (MINICOM), yamuritse igishushanyo mbonera cy’iryo soko.

Icyo gishushanyo kerekanaga ko iryo soko rigizwe n’ibice bitatu aribyo inyubako y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, inzu yo kubika mo ibicuruzwa(Stock), ndetse n’inyubako y’isoko ryo hanze risakaye.

Icyo gihe abikorera bo mu karere ka Burera basabwaga kugira uruhare mu kuzubaka iryo soko bafatamo imigabane.

Mu gihe cy’umwaka rizaba ryuzuye

Kampani yitwa “Nogushi Holdings” yo mu Rwanda ariko ifite ikicaro mu gihugu cy’Ubuyapani, yaje gusaba ko yashoramo imari.

Byaje kwemerwa bituma iyo kampani isubiramo n’umushinga maze irawagura ishyiramo “Parking” y’amakamyo, inzu ikorerwamo ibintu bitandukanye bikorerwa ku mupaka, ndetse n’ibigega byo kubikamo ibintu bitandukanye.

Iyo kampani yahise ishoramo imari ingana na miliyoni enye z’amadorali: arenga miliyari ebyiri n’ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda.

Iryo soko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika n’ibindi birishamikiyeho bizubakwa ku butaka bungana na hegitari ebyiri. Ngo nibatangira kubaka mu gihe cy’umwaka umwe ibikorwa byose byo kuryubaka byaba birangiye.

Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari ni “Selling Point”, ihurizwa mo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwa mo. Nayo ariko ntabwo ikunze gukorerwamo.

Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’Abanyarwanda, bajya muri Uganda, Abagande baza mu Rwanda, ndetse n’abanyekongo baza mu Rwanda,  baturutse mu mujyi wa Bunagaga uri hafi y’akarere ka Burera.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4