Gisagara: Amakoperative ntakwiye kugarukira mu gusurana no kugurizanya

Share it

Amakoperative mu gihe tugezemo ntakwiye guherera mu gukoresha amafaranga asurana hagati y’abanyamuryango cyangwa agurizanya, ahubwo yagakwiye gutangira kwitabira cyane ibikorwa by’ubucuruzi akunguka agatera imbere.

Gisagara Amakoperative ntakwiye

Ibi byavuzwe n’abadepite bo muri komisiyo y’ubucuruzi barimo Depite Rwigema Gonzague, Depite Mukamurangwa Sebera Henriette, Depite Nikuze na Depite Kayitare Innocent  hamwe n’abakozi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative baherekejwe n’umukozi ushinzwe amakoperative mu karere ka Gisagara ubwo basuraga koperative CODAS iherereye mu karere ka Gisagara, umurenge wa Save akagari ka Shyanda kuri uyu wa kabiri tariki 10 mutarama.

Iyi koperative yorora ingurube guhera mu mwaka wa 2009 ari nabwo yabaye koperative nyuma yo kubona ibyangombwa biyemerera kuba koperative kuko mbere yari yaratangiye muri 2004 ariko itari koperative ahubwo ari ikimina.

Nk’uko Marie Francoise Dusabe ukuriye iyi koperative abivuga, nyuma abanyamuryango b’ikimina babonye bamaze kubona amafaranga make nibwo batekereje kuba koperative maze batangira gushaka ibyangombwa none ubu ikaba ari koperative yemewe.

Kuva mu mwaka wa 2009 bamaze kugera ku mugabane ungana n’amafaranga 244.390 y’u Rwanda kuri buri muntu bavuye kuri 35.360 batangiriyeho muri 2009.

Aba bayobozi bose bashimye iyi koperative mbere na mbere uburyo irimo abantu bake kandi bashyize hamwe, ubundi kandi bashima imikorere yabo kuko bagiye bagaragaza uburyo bakoze muri iyi myaka n’uko bungutse n’icyo inyungu zabo zagiye zikora.

Iyi koperative ariko kimwe n’izindi zose ngo ziracyafite imikorere ishingiye ku bintu byakwitwa ko bitazana inyungu zigaragara nko kumva ko koperative mbere na mbere icyo igendereye ari ukubana hagati yabo bakoresheje amafaranga ya koperative nko gusurana, guhemba uwabyaye…, aribyo aba badepite bise (vie sociale), bakaba basabwa kubivamo bagatangira gukora ubucuruzi bwunguka kuko ibyo bikorwa bindi n’ubundi byarakorwaga mbere y’uko bajya mu makoperative.

Bagiriwe inama yo guteza imbere koperative hakoreshejwe ubucuruzi bw’ibikorwa byabo byaba ari ubworozi, ubuhinzi cyangwa ibindi kandi bakirinda gufata ibikorwa byinshi bitandukanye icyarimwe ahubwo bagafata icyo babona bashoboye kandi kibungukira bakagishyiramo imbaraga zihagije.

Iyi koperative kandi yasabwe kudatinya kwegera ibigo by’imari bishinzwe kuzigama no kuguriza ngo bake inguzanyo bagure ibikorwa byabo cyane cyane ko kugeza ubu nta nguzanyo cyangwa inkunga yigeze iboneka muri iyi koperative.

CODAS (Coopérative de Développement des Amis Solidaire) ubu igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 12.


 

 

Tags:

 

About the author

Mr. Sina is the Managing Partner & Chief Editor of RwandaEye. After completing his post-graduation from the Faculty of Economics and Management, National University of Rwanda,he worked in various consulting capacities for equity and business firms in Kigali. A shrewd strategist, he is an Economic Pundit, entrepreneur and Investment Banker.

More posts by | Visit the site of Emmanuel

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4