Gakenke: Kugirango akarere gatere imbere byihuse abashoramari barashishikarizwa kukubaka

Share it

Kuba akarere ka Gakenke karagiye karangwa n’iterambere riri kumuvuduko udashimishije ugereranyije na tumwe mu tundi turere tugize igihugu, ahanini ngo byaterwaga nuko usanga kagiye gakikijwe n’imisozi kuburyo ibikorwaremezo byagiye bigorana kugirango bihagere.

 

 Ildefonsi Nizeyimana ashinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramari mu karere ka Gakenke


Ildefonsi Nizeyimana ashinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramari mu karere ka Gakenke

Nimuri urwo rwego kuri uyu wa 12 werurwe 2014, minisiteri ifite ubucuruzi n’inganda munshingano zayo (Minicom) , yaje kumurikira ikarita y’ubucuruzi izwi ku izina rya “Trade map” akarere ka Gakenke.

Ildefonsi Nizeyimana ushinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramari mu karere ka Gakenke avuga ko iyi karita y’ubucuruzi ari ingirakamaro kuko ikubiyemo ibyo abatuye Gakenke bakeneye kandi by’ingirakamumaro.

Ati “ iyi karita irerekana aho amasoko ari mu karere ka Gakenke, uburyo azaba yubatsemo, uburyo akoreshwa, hakabamo n’udusantere tw’ubucuruzi turi hirya no hino mumirenge, n’uburyo duhuzwa n’imihanda dufite, hamwe n’ibindi byatuma akarere kagera ku ishoramari n’ubucuruzi byafasha abaturage muri rusange”.

Akomeza avuga ko zimwe mumbogamizi akarere gafite harimo imihanda itagendwa neza mubihe by’imvura bigatuma abacuruzi batabasha kugeza ibicuruzwa byabo neza ku masoko cyangwa babikura ku isoko babijyana aho bakorera mu rugo bituma habaho ihindagurika ry’ibiciro.

Nizeyimana yongeraho ko kuba bagifite ikibazo cy’amashanyarazi ataragera hose nabyo biri mubidindiza ibikorwa by’ubucuruzi kuko bituma inganda zitahagera.

Ati “ ahantu batagira amashanyarazi biragoye kugirango habe haboneka uruganda kuko nkibi byuma bitunganya umusaruro w’ibigori ntibiragera hose kuberako amashanyarazi atarahaboneka”.

Jean claude Mushimiyimana ushinzwe ubucuruzi bwa serivise muri minicom, yatangaje ko uruzinduko rwabo rwari rugamije kugirango bamurikire akarere aho igikorwa cy’ikarita y’ubucuruzi kigeze kugirango n’abakozi b’akarere bemeze ko aribyo cyangwa niba hari ibibura nabyo byongerwemo.

Mushimiyimana avuga ko iyi karita igaragaza santere z’ubucuruzi (trade centers), amasoko hamwe n’ibigega kandi bikaba byose byemeranyijweho ku mpande zombi , aho baje no kwemeza kwongeramo za santere z’ubucuruzi.

Uretse isoko rya muhondo riherereye mu murenge wa Muhondo ryari ryaribagiranwe gushyirwaho, ngo hari n’agasantere ka Gitonde kari mu murenge wa Ruli.

Mushimiyimana yemeza ko ari ibikorwa bizagirira abaturage akamaro kuko ibikorwaremezo bizaba byiyongereye bikazazamura ubucuruzi n’inganda mu karere ka Gakenke.

Iyi karita y’ubucuruzi ikazafasha umuntu wese ushaka kujya mu karere ka Gakenke yaba murwego rw’ubucuruzi cyangwa n’ibindi kuko izaba yerekana ibikorwa byose byakenerwa n’umuntu uherekeje.

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4