Gakenke: Barasabwa kureka gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mukajagari

Share it

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo mu karere ka Gakenke barasabwa kureka gukorera ubucukuzi bwabo mu kagajari bakishyira hamwe kugirango barusheho kwiteza imbere.

Uburyo bw’akajagari  bakoreramo ngo butuma n’amabuye bacukura atagira icyo abamarira kuko nk’iyo ku isoko ibiciro byamanutse usanga byabagizeho ingaruka kubera ko badashobora kwizigamira bityo ugasanga ubucukuzi bakora ntacyo bubamariye kandi bwagombye kubateza imbere.

Ibi bakaba barabisabwe n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee kuwa 15/10/2015 ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Ruli ahaboneka ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro

Bosenibamwe ati “mwemere mwitandukanye n’imikorere mibi itabatezimbere mwumve ibyo mbabwira nk’umuyobozi wanyu. mwese mureke ubucukuzi bw’akajagari musibanganye aho mwacukuye nabi muze mwishirehamwe mutekereze ubucukuzi bwa gihanga maze wawundi ubuna ibyangombwa avuye I Kigali ngo aze kubakoresha abahe ubusa we yikirire uwonguwo tuzadiringa nawe”

Umuyobozi w’intara y’amajyarugu abwira abacukuzi b’amabuye y’agaciro ko baramutse bishizehamwe bakareka gukorera mu kajagari ubuyobozi bufite ubushobozi bwo kubasabira ku nzego zibishinzwe bagakora ubwo bucukuzi bonyine nk’abantu bahatuye aho kugirango bukorwe n’abaturutse hanze

Munyabarenzi Mathias n’umucukuzi w’amabuye y’agaciro ufite company yitwa Munyabarenzi Mathias Gakenke Mining avuga buriwese akora uko yiboneye bigatuma batunguka nkuko biba bikwiye kuburyo usanga inyungu nyinshi zibonera abahandi

Ati “biterwa no kutabona abaduhuza, nk’abakuru bacu ngo baduhuze tugire koperative kuko nkubu hari suparateri igura miriyoni 17 tugahita tugenda tukayigura tukajya tunazitunganya zisupaye zivanguye, tukajya tugurisha Colta, Gasigireti none tubijyana imvange wawundi ubisupaye akadushuka kuko akuma gapima tantari ntako dufite bakatubwira uko babonye bakaduha amafaranga bishakiye”

Ngo icyo abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagiye gukora ni ukureba ababakuriye bakabagisha inama ubundi bakishirahamwe kugirango bagire icyo bakora kigaragara kuko nubwo harimo abafite ibyo bamaze kugeraho ariko abenshi ntacyo barashobora kugeraho kandi bamaze igihe bakora

Munyabarenzi muri company ye bakaba bacukua Colta na Gasegereti kandi akaba adashobora kuburyo byibuze toni 30 z’amabuye y’agaciro ku mwaka

Mu karere ka Gakenke hakaba haboneka amabuye ya Colta, Gasegereti na Wolfam.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4