Gakenke: Akarere n’abikorera bagiye kubaka agakiriro ka miliyoni hafi 900

Share it
Muvunyi na Zimwobagabo barimo gusudira mu Mujyi wa Gakenke.

Muvunyi na Zimwobagabo barimo gusudira mu Mujyi wa Gakenke.

Ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke n’abikorera  batangiye umushinga wo kubaka agakiriro mu Kagali ka Buheta, Umurenge wa Gakenke  kazakorerwa ibijyanye n’imyuga n’ubugeni kazuzura gatwaye miliyoni 890.

Aka gakiriro kazubakwa mu myaka itatu, kazakorerwamo ububaji, gusudira, kudoda n’ibindi  bijyanye n’ubugeni  kazaba kagizwe n’inyubako y’igorofa  igizwe n’amazu atandukanye nk’uko byagaragajwe mu nyigo yasuzumwe kuri uyu wa kabiri tariki 04/03/2014.

Agaba Gilbert wari uhagarariye Minisiteri y’Abakozi yavuze ko agakinjiro gashyizweho n’umwiherero w’abayobozi wabereye i Gako kugira ngo imyuga itezwe imbere. biteganyijwe ko abazakorera aho bazongererwa ubumenyi n’inzobere bagakora ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru.

Agaba Gilbert,  umukozi wa MINIFOTRA ashimangira ko azaba ari ikigo cy'icyitegererezo.

Agaba Gilbert, umukozi wa MINIFOTRA ashimangira ko azaba ari ikigo cy’icyitegererezo.

Ati: “Iyi center [ikigo] izaba Center of excellence [ikigo cy’icyitegererezo] aho muzaza muhurira mugahuza ubumenyi bya bintu biva Dubai, biva i Kigali tuzaza tubibonera hafi.”

Ikindi kandi ngo aka  gakiriro kazafasha by’umwihariko urubyiruko mu kongererwa ubumenyi no kwihangira imirimo babashe kwiteza imbere. Muvunyi na Zimwobagabo  basanzwe  bakora akazi ko gusudira twabasanze mu Mujyi wa Gakenke  bashishikaye basudirira na bo ngo kazabagiria akamaro.

Muvunyi Jean Claude ati: “inyungu yaboneka kuko twaba duhurije hamwe igikorwa turimo. Umwe yagiye ukwe na twe turi ukwacu, urumva ko tutahuza…we yajya aduterebura (adutwara abagenzi) yisigariye ku iseta nyirizina.”

“Turamutse tumenye gukora ibintu byiza…urumva ko ari byiza, dukorera hamwe n’amabanki yatuguriza tugakora nk’ishyirahamwe.” Nk’uko Zimwobagabo Celestin nawe  yakomeje abishimangira.

Nubwo baba bakorera ahantu hamwe, abakiriya bariyongera kandi n’ibikoresho bakabibona hafi kuko abacuruzi babyo barabegera ariko bagarazaga impungenge z’uko hari bamwe batajya mu gakiriro bakabajyanira abakiriya; nk’uko bitangazwa na Bizimana Sayidi.

Imirimo yo gutangira kubaka agakiriro ka Gakenke  izatangira mu kwezi kwa karindwi 2014 ikazamara imyaka itatu, amafaranga azaturuka mu mari y’akarere, abafatanyabikorwa n’abikorera.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4