FPR irasaba abayiyobotse i Nyamasheke gufata ingamba mu kuzamura ubukungu

Share it

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke barasabwa gufata ingamba zikomeye mu kuzamura ubukungu, bagakunda umurimo kandi bakabyaza amahirwe ibyo bafite mu gihugu kuko ngo ishyaka ryabo ryubatse imiyoborere myiza ifasha buri wese gukora.

Abitabiriye amahugurwa basobanuriwe uko ubukungu bw’igihugu bwifashe

Abitabiriye amahugurwa basobanuriwe uko ubukungu bw’igihugu bwifashe

Ibi babishishikarijwe mu mahugurwa bahawe kuwa 19 na 20/07/2014 mu karere ka Nyamasheke, aho umuyobozi mukuru wa FPR-Inkotanyi muri ako karere Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko abanyamuryango ba FPR bakwiye gusobanukirwa n’amahame agenga ubukungu bw’igihugu, bakibuka ko u Rwanda nta bukire karemano bwinshi rutunze, ko ubukungu nyakuri u Rwanda rufite kandi rukwiye gushingiraho ari abaturage barwo.

Bwana Habyarimana usanzwe ari n’umuyobozi w’ako karere agira ati “Abaturage b’u Rwanda nibo bukungu bwa mbere igihugu gifite. Ni byiza ko abanyamuryango basobanukirwa n’amahame y’ubukungu ndetse n’ibibugize, bakamenya gukora umuntu agamije kugera ku ntego kuko dufite imiyoborere myiza yemerera buri wese gukoresha urubuga rw’ishoramari dufite.”

Nyuma y’ibiganiro, abayoboke ba FPR baranasabanye biratinda

Nyuma y’ibiganiro, abayoboke ba FPR baranasabanye biratinda

Bamwe mu banyamauryango bitabiriye amahugurwa bagaragaje ko kwihugura ku mirongo y’ubukungu bw’igihugu bizabafasha gusobanukirwa no gukomeza gutera imbere, ndetse banashimangira ko bajya bahura kenshi bakibukiranya amahame agenga umuryango.

Umuyoboi wa FPR-Inkotanyi muri Nyamasheke yavsabye abahuguwe  kuzajyana ubwo butumwa mu bandi banyamauryango mu karere kose kuzagera ku rwego rw’umudugudu, aho buri munyamuryango azasobanukirwa n’uko ubukungu bw’igihugu bwifashe, akamenya n’ahari amahirwe ashobora gukoresha akiteza imbere anateza imbere igihugu cyose.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4