Bugesera: Abatanze imigabane mu isosiyete y’ishoramari ya BIG baravuga baheze mu gihirahiro

Share it

 

Kabera Pierre Claver  umuyobozi wa BIG 

Kabera Pierre Claver  umuyobozi wa BIG

Abatanze imigabane mu isosiyete y’ishoramari  BIG ( BUGESERA INVESTMENT GROUP) bavuga ko baheze mu gihirahiro nyuma y’imyaka igera hafi ku umunani batanze amafaranga bakaba batazi icyo akoreshwa. 

Bamwe mubafite imigabane muri iyo sosiyete batangiye kwandikira ubuyobozi bwayo babusaba ibisobanuro by’amafaranga yabo batanze ndetse abandi bo basaba ko bayasubizwa kuko batazi icyo arimo gukoreshwa, uyu ni umwe muri abo utarashatse ko amazina ye atangazwa.

Yagize ati “ kuva twatanga amafaranga mu mwaka wa 2007 ntituzi icyo akoreshwa kuko duheruka guhura tuyatanga. Kuri ubu tukaba turi mu gihirahiro cy’amafaranga yacu”.

Umuyobozi wa BIG,  Kabera Pierre Claver  avuga ko ku ikubitiro  habonetse miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda noneho bemera ko hazabaho icyiciro cya kabiri cyo gutanga andi amafaranga.

Ati “ habaye ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa by’imishinga yari yemejwe, yarimo imishinga yo kubaka amazu aciriritse ndetse no gutunganya amazi y’isoko ya Rwakibiriza kugirango abashe kujya agurishwa. Impamvu ahanini ni uko amafaranga yabaye make ubundi abanyamigabane ntibabonekaga ngo bafate icyemezo”.

Kabera avuga kugeza ubu amafaranga ari kuri konti  yunguka, ubu miliyoni 66 zikaba zimaze kunguka izindi miliyoni 14.

Amwe mu mazu BIG yari yiteguyemo gushoramo imari ariko ntibyagerwaho

Amwe mu mazu BIG yari yiteguyemo gushoramo imari ariko ntibyagerwaho

Abafite imigabane muri BIG bakaba baranagejeje ikibazo cyabo ku nama njyanama  y’akarere maze isaba ubuyobozi bwa BIG guhamagaza inama rusange maze abanyamigabane bakamurikirwa  uko amafaranga yabo yo muri BIG  ihagaze ndetse bakanemeranya icyo bagomba gushoramo imari.

Mu mwaka wa 2007, nibwo abantu b’ingeri zinyuranye biganjemo abikorera n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera bishyize hamwe bashyinga isosiyete yari igamije gushora imari mu mishinga y’iterambere mu Bugesera maze bayita BIG ( Bugesera investiment Group).

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4