Bugesera: Abanyamakoperative n’abo mubigo by’imari basobanuriwe impapuro z’agaciro zigiye gushyirwa ku isoko

Share it

Abayobozi b’amakoperative, abaturage ndetse n’abahagarariye ibigo by’imari bitandukanye bikorera mu karere ka Bugesera basobanuriwe ibijyanye n’impapuro z’agaciro Leta igiye gushyira ku isoko maze basabwa kuzigura.

Nyuma yo gusobanurirwa ibijyanye nuko izo mpapuro zizagurwa n’uburyo bazabona inyungu, abaturage benshi batangaje ko bazazigura kuko basanze bizabaha inyungu ugereranyije n’amabanki kuko guha Leta umwenda harimo inyungu nk’uko bivugwa n’umwe muri abo baturage witwa Mukamisha Jeanne.

«  Tugiye kwicara hamwe tubiganireho, turebe amwe mu mafaranga dufite noneho dukureho aho tuzagura izi mpapuro kuko dusanze birimo inyungu cyane, icyiza twabwiwe nuko bakira buri muturage bikurikije ubushobozi bwe ».

Higiro Eugene uhagarariye abikorera bo mu karere ka Bugesera aravuga ko hari ikintu kinini akuye muri ibyo biganiro kuko Leta yagabanyije umubare w’amafaranga y’inguzanyo ikura hanze y’igihugu none ikaba igiye kuyakura mu baturage bayo.

Yagize ati « ibi nibyiza kuko leta izabona inyungu ndetse n’abaturage nabo bazibone ».

m_Bugesera Abanyamakoperative n’abo mubigo

Abanyabugesera bazaba aba mbere kugura izo mpapuro

Umuyobozi mukuru w’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin avuga ko guha Leta umwenda ndetse no kugura imigabane mu kigo runaka hari itandukaniro n’ubwo byose byakorerwa ku isoko ry’imari n’imigabane.

« iyo abaturage baguhaye amafaranga mu mpapuru z’agaciro ni nk’amasezerano muba mugiranye, ariko nka kuriya ibigo birimo gusaba abaturage kuza kuguramo imigabane baba bafatanyije nayo ubucuruzi kuko iyo habayeho inyungu cyangwa se igihombo  barakigabana ».

U Rwanda rwagiye rushyira ku isoko impapuro z’agaciro zikiharirwa n’ibigo ndetse n’abandi bafite amikoro menshi b’abanyamahanga.

Kuri ubu leta izashyira ku isoko impapuro zifite agaciro ka miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda, n’igikorwa  kizaba ku mugaragaro kuva tariki ya 25 kugeza tariki ya 27/8/2014.

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4