Barasabwa kugana ikigo kizabasha abafite ubushobozi gushora imari

Share it

 2

Abatuye Akarere ka Karongi n’Abanyarwanda muri rusange barasabwa kugana ikigo gifasha abafite ubushobozi buke gushora imari yabo mu mishanga ikomeye.

Ikigo gishinzwe ibigega by’imigabane ku ishoramari (Rwanda National Investiment Trust Ltd mu cyongereza), ni ikigo gishya kigiye gufungura imiryango yacyo mu Rwanda kigamije gufasha abantu bo ku rwego rwo hasi bashaka gushora imari, ariko bakabangamirwa n’ubushobozi buke.

Abahagarariye iki kigega bakaba bagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Karongi mu rwego rwo kubasaba ubufasha mu gukangurira abaturage mu kwitabira gahunda zacyo.

Mugiraneza Emmanuel ushinzwe guteza imbere ubucuruzi no guhuza ikigo n’izindi nzego, avuga ko gifasha abantu mu kubasha kubitsa amafaranga yabo, ariko ari nako  akoreshwa mu ishoramari ry’ibikorwa bitandukanye, aho akomeza kubyazwa inyungu mu gihe nyamara nyirayo we aba yiyicariye.

Ati:”Iyi gahunda ni nshyashya, ariko ni gahunda ifasha abanyarwanda bafite ubushobozi buke uhereye ku mafaranga ibihumbi bibiri, bifasha abaturage kuzamura ubwizigame no kwinjira mu ishoramari no gukorana n’isoko ry’imari n’imigabane.”

Ku ruhande rw’Akarere kagenderewe hagamijwe gukangurira abaturage bako kwitabira ibikorwa by’iki kigega, Umuyobozi w’akarere ka karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Hakizimana Sebastien, asanga mu kigo nka kiriya harimo umwihariko utandukanye n’amabanki, aho numuturage ufite amafaranga make ajya mu ruhando rw’ishoramari rikomeye.

Ati:” Ubusanzwe muri banki umuntu yabitsaga akanaguza, ariko aha umuntu azabitsa kandi ajye no mu ruhando rw’abashoramari kuko amafaranga ye azunguka.”

Amafaranga azajya atangwa n’abaguze imigabane muri iki kigo azajya ashorwa mu mishanga itandukanye igamije kubyazwa inyungu yigwa n’impuguke zashyizweho na Minisiteri y’imari n’iganamigambi. Ushatse inyungu imaze kuboneka ku mugabane we ahita ayihabwa uko abishatse.

Ikigo gishinzwe ibigega by’imigabane ku ishoramari cyashyizweho binyujijwe muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, kikaba kitegura gutangira ibikorwa byacyo mu minsi ya vuba.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4