Bafashwe bari kwinezeza mu kabari abandi bibuka

Share it

 

Abaturage bo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi bafatiwe mu kabari n’inzego z’umutekano bari kunywa inzoga abandi bibuka.

Abo bafashwe bari kunywa inzoga abandi bari mu ibiganiro byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi

Abo bafashwe bari kunywa inzoga abandi bari mu ibiganiro byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi

Ubwo ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiraga bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gihundwe bo bigendeye mu kabari batangira kunywa inzoga, ubwo inzego z’umutekano zari mu kazi zaguye kuri abo baturage basanga ikiganiro ari cyose bamwe bari gupima inzoga abandi bari kuzinywa.

Harerimana Valens umwe mu bafashwe ari gupima inzoga ku wa 11 Mata 2016, avuga ko ayo makosa bayatewe n’imvura yaguye aho ngo abantu baje kuyugama mu kabari hanyuma bagafata no ku kayoga kuko ngo babonaga ntaho bayica bajya kwibuka cyakora asaba imbabazi avuga ko batazongera.

Ati” Imvura yaguye abantu baza kugama batangira kunywa inzoga gusa mutubabarire ntibizongera.”

Akomeza avuga ko mu ma saa cyenda zibura ari bwo batangiye kunywa inzoga abandi bari mu ibiganiro. Mukabaruta Francine ari we nyiri akabari avuga ko atari ubwa mbere abantu babona ibiganiro bigiye gutangira bakamanuka baza kunywa urwagwa ariko akagerageza kubirukana bakamunanira.

Yagize ati” Iyo bumvise ibiganiro bitangiye bamanuka birukira muri aka kabari basaba inzoga n’uyu munsi baje saa saba ndababwira nti aya masaha ni ayo kujya mu biganiro nimumvire mu rugo baranga ntora inkoni mbona baragiye najye njya mu ibiganiro sinzi ukuntu bagarutse bakanywa inzoga.”

Niwemuremyi Venuste umwe mu baturage avuga ko ntawe utazi ko kujya mu kabari abandi bari kwibuka ari amakosa, kimwe na bagenzi be bakaba bavuga ko abameze batyo bakwiye kujya bahanwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ntivuguruzwa Gervais avuga ko atari azi ko hari utubari dukora ayo makosa ariko ngo ntibizongera kuko bagiye gukaza umutekano muri iyi minsi yo kwibuka.

Yagize ati”Ntabwo ibyo twari twabimenye ariko tugiye gushyira uburinzi ku utubari nk’utwo kugira ngo hirindwe amakosa nk’ayo mu ibihe nk’ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Tag for Promotion: In session of commemoration of Genocide against Tutsi in 1994 some residents of Kamembe Sector in Rusizi District were in bar of beer. That’s crime but they say to be forgiven it’s the first and the end

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4