Atunzwe n’ubukanishi bw’amagare kuva muri 1968

Share it

Iyo umuntu asohotse  mu isoko rishyashya riherutse kubakwa mu mugi wa Butare, akamanuka agana aho bita mu Rwabayanga, agenda abona hirya no hino abakanishi b’amagare kurinda agera mu Rwabayanga nyir’izina. Bamwe baba bateranya amagare mashya, abandi basimbuza ibyuma bishaje ibishya, abandi bagorora ibyagoramye cyangwa basudira ibyari byatanye.

 

Masumbuko Mathias ari mu kazi ke k’ubukanishi

N’ubwo muri abo bakanishi hari abavuga ko bakora uwo mwuga kubera kubura uko bagira, hari n’abavuga ko umaze igihe kinini ubatunze. Umwe mu batinubira uwo mwuga yitwa Masumbuko Mathias, umusaza w’imyaka mirongo itandatu n’itatu (63). We akorera mu Rwabayanga, ahagenewe gukorerwa uwo mwuga.

Ngo yatangiye kwirwanaho afite imyaka cumi n’ibiri (12). Icyo gihe ngo yadodaga inkweto. Amaze kubona ko kudoda inkweto bimufata umwanya munini kandi bikamuha amafaranga make, yiyemeje gukora mu dufaranga yari yarazigamye maze agura ibikoresho byo gukanika amagare. Icyo gihe ngo yari umusore w’imyaka makumyabiri (20).

Icyakora, ngo kuri iki gihe umwuga we ntukimuzanira amafaranga ahagije nka mbere. Yagize ati : “ngereranyije, kera nashoboraga gutahana ibihumbi bitatu (3,000F) ku munsi, ariko ubungubu hari igihe nshobora kumara umunsi wose ntabonye uwo nkanikira. Ibi biterwa n’uko amagare atagipfa kwijira mu mugi. Natekereje no kuba nakwimura iseta nkajya gukorera mu nkengero z’umugi, ariko ntibyoroshye kubera ko naho hari abandi. Keretse ahari ngiye gukorera mu cyaro”

N’ubwo ariko atakibona amafaranga amuhagije, ntibimubujije kuba atunze urugo rwe dore ko afite abana batanu (5). Umukuru muri bo afite imyaka makumyabiri n’itanu (25), yaranashatse. Utwo abonye twunganirwa rimwe na rimwe no gushakisha k’umugore we ugenda ashaka utwo acuruza nk’ibigage, na byo rimwe na rimwe. Masumbuko atuye i Cyarwa, nta sambu agira atunzwe n’umwuga we w’ubukanishi

Marie Claire Joyeuse

 

About the author

Ashley Stuart is the Editor (English) for RwandaEye. She has worked as the lead project manager for Dunkirk Business Consultancy and is an authority on Foreign Markets. She is the major contributor of English articles for RwandaEye.

More posts by | Visit the site of Ashley

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4