Amajyepfo: Guverineri Munyentwari arasaba ko amagorofa yo mu mijyi yanaturwamo

Share it

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari arasaba abikorera bubaka amazu y’ubucuruzi mu mijyi yo muri iyi ntara gutekereza kuba bayashyiramo n’amazu yo guturamo.

Munyantwari avuga ko usanga amazu menshi yubakwa mu mijyi rwagati aba ari ayo guturamo kandi hari ubwo bakayashyizemo amazu yo kubamo bakaba aribwo bunguka kandi bikazamura n’imijyi.

Guverineri Munyentwari arasaba ko amagorofa yo mu mijyi yanaturwamo

uyu muyobozi akomeza asobanura ko amagorofa yubakwa mu mijyi aramutse anatuwemo byazamura aho ari, kuko byajya bifasha abantu gukora igihe kinini batarwana n’amasaha bashaka gutaha.

Avuga ko kenshi usanga mu masaha y’umugoroba, ibice by’ubucuruzi biba bitangiye gufunga kuko ahenshi abahakorera baba bataha kure yaho.

Kimwe mu cyo avuga ko abatekinisiye bakwiye kwiga ni uburyo amagorofa azamurwa; ayo hasi yajya aba ay’ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa ayo hejuru akaba yaharirwa guturwamo.

Ibi uyu muyobozi atangaje ibi mu gihe mu mijyi itandukanye yo mu ntara hari ba nyiri amagorofa binubira ko basabwa kubaka amazu maremare yakuzura bakabura abayaboreramo by’mwihariko ayo hejuru.

Bamwe mu bikorera muri aka karere kaba bakiriye neza iki cyifuzo cy’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, bavuga ko mu busanzwe amazu yo mu igorofa ryo hejuru abacuruzi cyangwa abandi bikorera batajya bakunda kuyakoreramo kuko ababagana batahishimira kuko haba ari kure, ahubwo bagahitamo kugana ku bakorera mu nyubako zo hasi binjirimo ku buryo bwihuse.

Guverineri Munyentwari akomeza avuga ko hitawe cyane ku bwubatsi bw’amazu y’ubucuruzi ariko ngo birakwiye ko n’ubwubatsi bw’amazu yo guturwamo bushyirwamo imbaraga.

Aha akaba avuga ko abashoramari bagiye gushishikarizwa gushora imari mu bwubatsi bw’amazu yo guturwamo n’abantu benshi akunze kuboneka mu bihugu byateye imbere cyangwa amazu asa yubatse ahantu hamwe.

Munyantwari avuga ko bifuza ko mu bashyira mu ngengo y’imari itaha, iyi gahunda kugirango izabashe kujya mu bikorwa.

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4