Abikorera barasabwa kuba abambere mu gutsindira amasoko atangwa

Share it

 m_3

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, burasaba abikorera bo muri aka karere kwiyubakamo ubushobozi bwatuma batsindira amasoko atangwa n’akarere kuko bituma badindira.

Ibi babisabwe n’umuyobozi w’ako karere Rwagaju Louis avuga ko kuba menshi mu masoko y’ibikorwa bikorerwa mu karere atsindirwa n’abaturutse mu tundi turere, nyamara aka karere nako gafite abikorera, bishobora kutihutisha iterambere ry’abikorera bo muri aka karere.

Agira ati “ nyamara aribo babikoze, babikora neza kurusha abandi kuberako biba ari ibyabo cyane ko tugira n’ikibazo aho usanga abenshi banapinanirwa ayo masoko bavuye hanze y’akarere banayata batayarangije bikanadindiza gahunda y’akarere”.

Rwagaju avuga ko akarere kagira amasoko mato agiye agira nka miliyoni icumi cyangwa zirenga byakabaye byiza bayapiganiwe kandi bakayatsindira maze agatuma biteza imbere.

Niyonsaba Theoneste ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Bugesera, avuga ko byibura bifuza kugera kuri 40% y’amasoko apiganirwa mu karere ka Bugesera.

“ niyo mpamvu twashyizeho urwego rugiye guha amahugurwa abikorera kugira ngo bagire ubumenyi mu gupiganirwa amasoko”.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, butangaza ko na bwo bubona ko kuba abikorera bo mu turere tw’ibyaro badapiganirwa amasoko y’aho batuye ari ikibazo nk’uko bivugwa na Bety Abatoni, ashinzwe guhuza ibikorwa by’urugaga rw’abikorera mu turere n’intara ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “ kuri ubu turimo kubabumbira mu matsinda azwi nka Collective investment, azabyara amakampani manini bityo nabo bakagera ku rwego rwo gutsindira amasoko manini yo mu karere kabo”.

Ubusanzwe iterambere ry’uturere rizamurwa  nuko abikorera batwo, bateye imbere kandi bakanagira uruhare mu masoko n’ibikorwa bidukorerwamo, mu gihe rero ibi byaba bitaragerwaho bikaba bitakorohera tumwe mu turere kugera ku iterambere ryihuse.

 

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4