Abahinzi nibibuke gutunganya neza umusaruro wabo no kuzigamira ibihe biri imbere

Share it

Muri iki gihe henshi mu Rwanda abahinzi bari gusarura, ni umwanya mwiza ku bahinzi ndetse no ku bayobozi kongera gutekereza kuri imbere, bakabikora batunganya neza umusaruro wabo, bakawanika ahateguwe mu duce tunyuranye tw’igihugu, ndetse mu guteganiriza ibihe bibi bakibuka no guhunika mu buhunikiro bwashyizwe hirya no hino.

Kuri bamwe kandi ni igihe cyo kwibuka kuzigama igihe bamaze kugurisha imyaka yabo, ihunikwa n’idahunikwa, bakibuka kugana ibigo by’imari bakizigamira. Ibi bikazabafasha mu kwiteza imbere no guhangana n’ibihe bibi igihe umusaruro uzaba warashize bategereje undi cyangwa batunguwe n’ikibazo.

m_Abahinzi nibibuke gutunganya neza umusaruro wabo no kuzigamira ibihe biri imbere

Gufata neza umusaruro no kwibuka kuzigama igihe bagurishije ni inking ya mwamba kuko biteza abahinzi imbere, bikanabagoboka mu bihe bibi

Ntawe ukwiye kwirengagiza ko mu imirimo ibanziriza gusarurra iba yamuvunnye, yanayitanzeho amafaranga cyangwa imbaraga ze, ngo igihe asaruye asesagure ibyo yejeje cyangwa akoreshe nabi amafaranga avuye muri uwo musaruro.

m_Abahinzi nibibuke gutunganya neza umusaruro wabo no kuzigamira ibihe biri imbere1

Hirya no hino hagiye hashyirwa ubuhunikiro bufasha abaturage guhunika imyaka yabo bateganiriza ibihe bibi

Icy’ibanze ni ukugana iy’ubwanikiro bwiza bwashyizweho, bityi imyaka ikuma neza ndetse nyuma bakayihunika mu buhunikiro bwujuje ubuziranenge bateganiriza ibihe bibi. Koko rero guhunika imyaka bifasha umuturage kwiteganyiriza, ntabe ameze neza gusa mu bihe by’umwero ngo nibirangira abe yarashiriwe adafite aho akura ifaranga.

m_Abahinzi nibibuke gutunganya neza umusaruro wabo no kuzigamira ibihe biri imbere2

Ibigo by’imari byegerejwe abaturage hirya no hino mu mirenge,barasabwa rero kujya bibuka kuzugama mu gihe habonetse amafaranga nko muri ibi bihe by’umwero w’imyaka itandukanye hirya no hino

Bisanzwe bizwi ko iyo abahinzi bejeje ari nabwo babona amafaranga aturutse ahanini mu kugurisha musaruro wabo. Mu rwego rwo kwirinda kuyakoresha nabi cyanngwa kuyasesagura, abagurishije basabwa kugana ibigo by’imari byabegerejwe iwabo dore ko muri buri murenge usangamo ikigo cy’imari nk’Umurenge SACCO n’ibindi.

Tags:

 

About the author

Olive Ndaka is the Junior Editor for RwandaEye. An investor and young entrepreneur, she is a quick learner and has contributed many articles for RwandaEye in Kinyarwanda.

More posts by | Visit the site of Ndaka

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4