Abagize ubufatanyacyaha mu gushyiraho koperative za baringa bararye bari menge

Share it

Abantu bose bagize uruhare mu gushyiraho no gukoresha amakoperative ya baringa asaga 150 mu Rwanda bagiye gukurikiranwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperarive mu Rwanda, RCA (Rwanda Cooperative Agency). Ikigenderewe ngo ni uko bazabiryozwa imbere y’amategeko niba batagannye RCA ngo ibafashe kugorora ibyo bagoretse igihe kirekire.

Ubuyobozi bwa RCA buravuga ko bwatahuye koperative ya baringa asaga 150 kandi ashobora kwiyongera igenzura nirikomeza.

Izi koperative n’abagize uruhare mu kuzibeshaho bose barahamagarirwa kwikosora, mbere y’uko bakosorwa imbere y’amategeko.

Umuyobozi wa RCA, bwana Mugabo Damien, aravuga ko aba bantu bari mu byiciro bitatu bigaragara muri koperative za baringa.

Hari umuntu watekereje umushinga, agatangira kuwushyira mu bikorwa ariko akanashaka abantu akabifashisha, bamusinyira ko ari abanyamuryango ba koperative runaka kandi nyamara batazi iyo bijya.

Hari abandi bakomoka nko mu rugo rumwe cyangwa indi sano, babihereyeho bashinga koperative mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi batagamije inyungu rusange.

Icyiciro cya gatatu ni abatangije koperative nyazo, ariko abantu b’inyaryenge muri bo baza kuzigarurira bitwaje ibintu bitandukanye birimo amashuri, ubukerebusti n’ibindi.

Amakoperative ari muri ibi byiciro yose ngo ni “baringa” kandi ababizigemo uruhare bose bagiye kubikurikiranwaho imbere y’amategeko. Izi koperative ngo zirarenga 150 mu Rwanda.

Ubundi, itegeko rivuga ko Koperative ari umuryango wigenga, uhuriweho n’abantu bawugiyemo ku bushake bwabo, bagamije gukemura ibibazo bahuriyeho mu by’ubukungu, mu mibereho myiza no mu by’umuco, kandi bagakorera hamwe ibikorwa byunguka.

Baba basangiye umutungo, bafite uburenganzira bungana mu micungire yawo, bakemera gusangira inyungu cyangwa igihombo ku buryo bungana kandi bakanashishikarira kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango wabo.

Muri aya makoperative ya baringa asaga 150 ngo siko bimeze. Imikorere iharangwa iragaragaza inyungu z’umuntu umwe cyangwa iz’agatsiko runaka no kubangamira iterambere ry’abagize koperative bose.

Aba  bantu ngo bitwaza inyito za koperative, bagakora ibikorwa byabo bwite, akenshi banabiherewe inkunga n’imiryango inyuranye iba yabwiwe ko ari ibikorwa by’abantu benshi bibumbiye muri koperative.

Aba bose rero ngo bararye bari menge kuko ubuyobozi bwa RCA bwahagurukiye guca burundu iyi mikorere. Mu Rwanda habarurwa koperative zisaga 4,500 zemewe n’amategeko, n’izindi 150 zitemewe. Gusa izi zitemewe zo n’izindi zizagenda zigaragara zirenda gufatirwa ingamba niba zitisubiyeho

Hatari Jean d’Amour

 

About the author

Ashley Stuart is the Editor (English) for RwandaEye. She has worked as the lead project manager for Dunkirk Business Consultancy and is an authority on Foreign Markets. She is the major contributor of English articles for RwandaEye.

More posts by | Visit the site of Ashley

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment

 




 

 
 

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4

Warning: Illegal string offset 'id' in /home/wp_ts2em7/rwandaeye.com/wp-content/themes/manifesto/footer.php on line 4